EUGENE OFFICIAL

Igisirikare cya AFC/M23 irwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi cyungutse abakomando kabuhariwe bashya 7.532
AMAKURU MU MAHANGA UMUTEKANO

Igisirikare cya AFC/M23 irwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi cyungutse abakomando kabuhariwe bashya 7.532

Feb 10, 2026

Igisirikare cya AFC/M23 irwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi cyungutse abakomando kabuhariwe bashya 7.532 bahabwa ubutumwa bwo kubohora no kubaka Repubulika ya Demokarasi ya Congo nshya.

Abakomando bashya m23 yungutse.

Aba bakomando basoje amasomo ku wa 8 Gashyantare 2026, batojwe mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Tchanzu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni umuhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, Gen. Maj. Sultan Makenga, witabirwa n’abandi bayobozi bakuru b’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, yagaragaje ko batojwe bihagije mu bijyanye no gukoresha intwaro, uko bakwitwara ku rugamba n’ibindi bibafasha kuzuza inshingano zabo.

Yavuze ko ubushake bw’abo bakomando bugaragaza ko biteguye gutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye byo kubaka Congo nshya.

Maj gen Sultan Makenga

Gen. Maj. Sultan Makenga yashimye umurava n’ubwitange bagaragaje mu mezi bamaze bahugurwa, abasaba kuba moteri y’impinduka ya Congo izira ivangura.

Yabakiriye mu muryango mugari wa ARC, abasaba kurangwa n’ikinyabupfura mu kubohora igihugu kiyobowe n’abo yise “ibintazi” byibereye i Kinshasa.

Uyu murwanyi yagaragaje ko guverinoma ya Kinshasa yikora mu nda ikica abaturage bayo, aho impunzi zuzuye mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Yagize ati: “Iyo guverinoma idafite inshingano ikora gusa ibintu bidafite ubwenge, ikica abaturage, ikabavangura, ikanasenya ibintu byose.”

Gen. Maj. Makenga yabwiye abasoje amasomo ko bagenzi babo bashenye ingufu z’umwanzi wiyambaje ingabo z’u Burundi, FDLR, abacanshuro ndetse n’abanywarumogi biyise Wazalendo Tshisekedi yahaye intwaro.

Yabasabye gufatanya n’abandi kubohora igihugu kugira ngo Abakongomani bamaze imyaka mu buhungiro batahe mu mahoro, ndetse n’abo ubutegetsi bwagize imbohe bidegembye mu gihugu cyabo.

Ati: “Tubohore igihugu cyacu, twubake igihugu cyacu cyubashwye, tugire abaturage bubashwye, tugire igisirikare cyiza.”

Gen. Maj. Makenga yasabye aba bakomando kurangwa n’imyitwarire myiza, gukunda abaturage no kubahisha igihugu kugira ngo bagere ku ntego yo kubaka RD Congo nshya.

Maj gen Sultan Makenga