Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw ‘Afurika na USA byamaganye igitero kiterabwoba cyabaye muri NIGER na Nigeria
Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika na Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika byamaganye igitero kiterabwoba cyabaye mu gihugu cya Nijeriya tariki ya 3 Gashyantare 2026 ndetse n’igitero cyabaye muri NIger ku kibuga cy’indege.

Tariki ya 28 na 29 Mutarama 2026 mu mujyi wa Niamey naho habaye igitero ku kibuga cy’indege nacyo cyakozwe nabitwaje intwaro .

Mu gihugu cya Nijeriya habaye igitero kiterabwoba cyabaye tariki 03 Gashyantare 2026 mu mudugudu wa Woro muri leta ya Kwara aho abitwaje intwaro bagabye igitero ku basivile kigahitana inzirakarengane zirenga 162.
Leta ya Nijeriya yashinje iki gitero abo mu mutwe w’iterabwoba ushamikiye ku idini rya Islam ukorana na islamic state.
Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika yatangaje ko yababajwe niki gitero isaba leta ya Nijeriya gukora uko ishoboye ikarwanya ibi byihebe.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nazo zasoye itangazo ryamagana iki gitero ndetse ivuga ko yifatanyije mu kababaro niki gihugu cya Nijeri kandi itangazako yiteguye gufasha iki gihugu kurwanya ubu bugizi bwa nabi.