Uko ubuhahirane hagati ya Goma na Rubavu bwifashe
Umujyi wa Goma n’uwa Rubavu mu Rwanda ifatwa nk’impanga kubera ko yegeranye. Itandukanyijwe gusa n’umupaka munini wa La Corniche n’umuto (Grande Barriere), yifashishwa cyane mu bikorwa by’ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’Abanyarwanda, Abanye-Congo n’abanyamahanga.
Meya Katembo yasobanuye ko kubera inzitizi Leta ya RDC yashyizeho zituma ubuzima bw’i Goma bugorana, zirimo gufunga amabanki, AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gukorana n’abaturanyi bayo barimo u Rwanda kugira ngo ubuhahirane bworohe.
Ati “Twaravuze tuti ‘Dufite igihugu duturanye, ari cyo u Rwanda kandi akarere duhana imbibi ni Rubavu. Urabizi ko ihame rigenga ibihugu ari ukubana neza. U Rwanda ni umuturanyi wacu uyu munsi n’ejo. Mbere na mbere tugomba gukorana, tugomba kubana neza n’iki gihugu.”
Yatanze urugero ku cyangombwa cya CPGL, aho uwambuka yasabwaga kwishyura Amadolari ari hagati ya 12 na 20, ariko ko ubu AFC/M23 yagishyize ku Madolari 5.
Meya Katembo yagaragaje ko hari ikindi cyangombwa gisimbura pasiporo cyishyurwaga Amadolari ari hagati ya 45 na 60 mu gihe Leta ya RDC yagenzuraga umujyi wa Goma, ariko ko ubu AFC/M23 yagishyize ku Madolari 25 gusa.
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, ahamya ko abarenga ibihumbi 40 bakoresha imipaka ihuriyeho n’u Rwanda (Rubavu na Rusizi) buri munsi.