Umuyobozi w’umujy wa Goma yasobanuye uko umutekano wifashe muri uyu mujyi nyuma yo gufatwa na afc/m23
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Julien Katembo Ndaliema, yatangaje ko kuva ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangira kuwugenzura, ryawusubije ku murongo mu nzego zitandukanye zirimo umutekano ndetse n’ubucuruzi.
Meya Katembo yasobanuye ko Leta ya RDC yari yarinjije abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri uyu mujyi, uhungabanya umutekano wifatanyije n’ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo igizwe n’abasivili bahawe intwaro.
Yagize ati “Bazanye FDLR hano mu mujyi. FDLR ni umutwe w’abanyamahanga, si Abanye-Congo. Leta ya Kinshasa yabahaye intwaro kugira ngo barwanye Abanye-Congo, twebwe AFC/M23. Ese ibyo byazana amahoro? Izo ntwaro zishe abantu hano i Goma.”
Meya Katembo yasobanuye ko Leta ya RDC ijya kwifashisha FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, iz’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC) n’abacanshuro b’Abanyaburayi, yari igamije kurinda ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, aho kwita ku mutekano w’abaturage.
Ati “Kuri Wazalendo, aho ikiganza cyacaga, barahanyuraga. Bicaga byose kandi bakiba byose. Kuri FARDC ni uko byari bimeze, kuri FDLR ni uko byari bimeze.”
AFC/M23 yafashe umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, nyuma yo kurusha imbaraga ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Meya Katembo yasobanuye ko icyo abarwanyi babo bakoze bakiwugeramo ari ukugarura umutekano byihuse, bakusanya intwaro zari ziwunyanyagiyemo.
Ati “Ubwo nahabwaga inshingano, twamaze amezi hagati y’abiri n’atatu, dukusanya intwaro ziri hagati ya 30 na 40 ku munsi. Tekereza! Intwaro ziri hagati ya 30 na 40 ku munsi mu bice byose bigize Umujyi wa Goma, twazitoraguraga mu muhanda. Uyu mujyi wabagamo ingabo zirenga ibihumbi 40.”