Intumwa za Afc/m23 i Doha yasabye ko Monusco yajya mu mujyi wa Uvira
Mu gihe umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze imyaka myinshi uhungabanywa n’intambara n’amakimbirane ya politiki, Guverinoma ya RDC n’ihuriro AFC/M23 bongeye kugaragaza ubushake bwo guhindura amateka, basinyira i Doha muri Qatar amasezerano agamije gushimangira inzira y’amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Iri sinywa ryabaye nyuma y’inama yihariye ya Mekanizime ishinzwe gukurikirana no kugenzura agahenge kari hagati y’impande zombi. Iyi nama yateguwe na Leta ya Qatar, ikomeje kugira uruhare rugaragara mu gufasha impande zifitanye amakimbirane gushaka ibisubizo bya politiki n’ibiganiro aho kwifashisha intwaro.
Mu byo impande zombi zemeranyijeho, harimo kongera kubahiriza agahenge kariho, gushyira mu bikorwa mu buryo bufatika Amasezerano Ngenderwaho ya Doha yasinywe ku wa 15 Ukuboza 2025, no gukorera hamwe hagamijwe gutuma ayo masezerano ataba amagambo gusa, ahubwo akabyara impinduka zigaragara ku buzima bw’abaturage.
Iyo nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ifite uruhare mu gukurikirana ikibazo cy’umutekano mu karere, barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Repubulika ya Togo ifite inshingano z’ubuhuza, ndetse n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye binyuze muri MONUSCO n’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL).

Abari bitabiriye baganiriye byimbitse ku miterere y’umutekano iriho, basuzuma ibikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, ariko banagaragaza ko hakiri amahirwe yo gutera intambwe irambye binyuze mu kongerera imbaraga ubugenzuzi, guhuza amakuru no gukorera mu mucyo.
Mu myanzuro yafashwe, harimo gushyigikira byimazeyo MONUSCO na CIRGL mu nshingano zo gukurikirana agahenge, ndetse MONUSCO ihabwa inshingano zo kohereza itsinda ry’indorerezi mu mujyi wa Uvira mu gihe cya vuba, kugira ngo hagenzurwe uko impande zombi zubahiriza ibyo ziyemeje. Hashyizweho kandi uburyo bushya bw’itumanaho buzafasha Mekanizime gukurikirana neza amakuru no kwihutisha imyanzuro.

Abagize Mekanizime banemeranyije ko inzira y’amahoro igomba gukomeza kugenzurwa mu byiciro, hategurwa inama zisanzwe zizajya zisuzuma aho ibikorwa bigeze, hagamijwe gukumira icyatuma umutekano wongera guhungabana.
Ku baturage bo mu burasirazuba bwa RDC, iyi ntambwe ifatwa nk’inkuru itanga icyizere gishya, nyuma y’imyaka myinshi y’ubwicanyi, ubuhunzi n’ingaruka z’intambara zitandukanye. Nubwo urugendo rukiri rurerure, benshi bemeza ko impande zombi nizikomeza kubahiriza ibyo ziyemeje, amahoro ashobora kuba impamo aho kuba inzozi.


