EUGENE OFFICIAL

Naje gusaba afc/m23 ko twafatanya ariko sinihuje nayo/Claude Ibalanky Ekolomba wakoranye bya hafi na perezida Tshisekedi
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Naje gusaba afc/m23 ko twafatanya ariko sinihuje nayo/Claude Ibalanky Ekolomba wakoranye bya hafi na perezida Tshisekedi

Feb 1, 2026

Umunyapolitiki Claude Ibalanky Ekolomba wakoranye bya hafi na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko ashaka gukorana n’ihuriro AFC/M23.

Ibalanky yagizwe na Tshisekedi umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Addis Abeba agamije kugarura amahoro muri RDC. Mu 2023, yabaye Ambasaderi udasanzwe w’iki gihugu.

Claude Ibalanky umunyapolitike wari hafi ya Tshisekedi wifuza kuba umujyanama wa Afc/m23.

Nyuma y’igihe gikabakaba umwaka Ibalanky atari muri RDC, kuri uyu wa 31 Mutarama 2026 yagaragaye mu Mujyi wa Goma, ari hagati y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barimo Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa.

Claude Ibalanky hagati ya Corneille Nangaa na Bertrand Bisiimwa bayobora Afc/m23.

Uyu munyapolitiki yatangaje ko atarinjira muri AFC/M23, ariko ko yagiye kuganira n’abayobozi b’iri huriro ku cyafasha igihugu kubona amahoro, cyane cyane ku biganiro.

Abakada ba AFC/M23 bakiriye Claude Ibalanky.

Yasobanuye ko atagicana uwaka na Tshisekedi, agaragaza ko ishaka kuba umujyanama wa AFC/M23 ariko utari umunyamuryango wayo, bityo ko ategereje kumva niba umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa, azemera icyifuzo cye.

Ati “Naje kujya inama. Nta we nagambaniye, ndi ku ruhande rumwe gusa, ari rwo Congo. Abayobozi n’itsinda ryabo nibemera ubufasha bwanjye kubera nabibasabye, bakanyereka uburyo tuzakorana, nzabisuzuma. Icy’ingenzi si ukuba i Goma cyangwa i Kinshasa.”

Claude Ibalanky na Perezida Felix Tshisekedi.

Muri Kamna 2023, Ibalanky yashinze ihuriro ry’imitwe ya politiki rya REPOP, ahamya ko rishyigikiye Tshisekedi muri manda ya kabiri. Byahinduye isura muri Mutarama 2024, ubwo ryatangazaga ko ritemera ibyavuye mu matora.

Bamwe mu banyamakuru bakorera i Goma bitabiriye ikiganiro cya Claude Ibalanky .