AFC/M23 yahishuye uburyo ikoramo n’ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Uganda
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko nta kidasanzwe kiri mu bufatanye bw’iri huriro n’u Rwanda mu gihe bihuje umupaka.
Nangaa yagize ati “Nk’uko tubivuga mu Gifaransa, ese gukorana bivuze gufasha? Oya. Ese dukorana n’u Rwanda? Ntidukorana n’u Rwanda gusa, tunakorana na Uganda. Dufite ibyo duhuje n’u Rwanda mu rwego rw’umutekano ku kibazo cyo kuba FDLR igihari. FDLR ni umutwe ufite intego yo kujya guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko “FDLR bari muri Congo, batwicira abantu. Bateza umutekano muke muri Congo. Ni cyo kibazo duhuje. Gusenya uyu mutwe w’abagizi ba nabi bireba u Rwanda natwe. Muzi kuva twagera i Goma abarwanyi ba FDLR twafunze, tukabohereza? Ubwo ni ubufatanye.”
Hashize umwaka AFC/M23 ifashe Umujyi wa Goma nyuma y’urugamba rukomeye yari ihanganyemo n’ingabo za RDC, iza Afurika y’Epfo, Tanzania, Malawi, iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), imitwe ya Wazalendo.
Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu, AFC/M23 yafashe Umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Kuva mu mwaka ushize, uwambuka umupaka wa Grande Barrière, Pétite Barrière, Rusizi na Bugarama, ava mu Rwanda yinjira mu bice rigenzura, uwambuka ava mu byo rigenzura akinjira mu Rwanda.
AFC/M23 isobanura ko mu gihe igenzura ibice byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo byegereye u Rwanda, ubucuruzi bwambukiranya imipaka impande zombi zihuriyeho bukaba bukomeje, ari ngombwa ko byifatanya mu kubungabunga umutekano waho.
Nangaa yagize ati “Muzi abantu, Abanye-Congo, Abanyarwanda, yewe n’abanyamahanga bambuka iyo mipaka, bagenda bagaruka? Ni abantu barenga ibihumbi 40 ku munsi. Ku mipaka yose. Bivuze iki rero? Ku mupaka wose, hari abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, hari n’abacu. Turakorana.”
Umuyobozi wa AFC/M23 yatangaje ko uretse n’u Rwanda, ihuriro ryabo rinakorana na Uganda ku mupaka bihuriyeho irimo uwa Bunagana na Ishasha kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bihuza Kampala n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigende neza.
Ati “Si u Rwanda gusa. Bunagana, Ishasha, ni imipaka duhuriyeho na Uganda. Bimeze kimwe, dukorana na bo kugira ngo abantu bagere i Goma. Abantu bose; abanyamakuru, abacuruzi cyangwa abandi, kugira ngo bagere i Goma, bisaba kunyura i Kigali cyangwa Kampala. Ndemeza ko hariho ubufatanye. Gufatanya ntibivuze ubufasha.”
AFC/M23 isobanura ko umuturage wo mu bice AFC/M23 aramutse akoreye icyaha mu bice igenzura, agahungira mu Rwanda, rutamwohereza i Kinshasa mu gihe rwaba rumutaye muri yombi, ahubwo ko rumushyikiriza ubuyobozi bw’ibice yahunze kugira ngo bumukurikirane.
Iri huriro ryatangaje ko ubufatanye bwaryo n’u Rwanda ndetse na Uganda bushingiye gusa ku nyungu z’abaturage. Ribaza impamvu abavuga ko u Rwanda rurifasha bashingiye ku butumwa bwa Ambasaderi Mukantabana, batavuga ko na Uganda irifasha.