EUGENE OFFICIAL

Ntituzongera kuva mu gice na kimwe twabohoye /Afc/m23
AMAKURU MU MAHANGA

Ntituzongera kuva mu gice na kimwe twabohoye /Afc/m23

Jan 27, 2026

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ridafite umugambi wo kuva mu bice rigenzura mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo gukura abarwanyi baryo mu Mujyi wa Uvira.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 26 Mutarama 2026, Umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka, yavuze ko mu duce tugenzurwa n’iri huriro hakomeje kurangwa ituze, aho abaturage bakora imirimo yabo isanzwe nta nkomyi, n’ibikorwa by’ubukungu bigakomeza.

Yashimangiye ko AFC/M23 idashobora kureka ubutaka igenzura, anavuga ko nta ruhande na rumwe ruzemererwa guhungabanya umutekano w’abaturage. Yongeyeho ko iri huriro ryiteguye gukomeza kurinda abo baturage mu gihe ryakwibasirwa n’ingabo za Leta ya RDC.
AFC/M23.

Lawrence Kanyuka yavuze ko ibyo Leta ya RDC yise intsinzi bidakwiye gufatwa uko byatangajwe, kuko ngo kwinjira muri Uvira byashobotse bitewe n’uko AFC/M23 yari yamaze kuwuvamo ku bushake, atari ingaruka z’imirwano.

Ku wa 23 Mutarama, Umuvugizi w’agateganyo w’ingabo za RDC, Lt Col Mak Hazukay, yatangaje ko AFC/M23 yasize yangije ibikorwaremezo n’ibikoresho by’ingenzi byari biri muri uwo mujyi.

Icyakora, AFC/M23 yahakanye ibyo birego, ivuga ko yasohotse mu Mujyi wa Uvira ku manywa y’ihangu, mu maso y’abaturage n’itangazamakuru, bityo ikemeza ko nta bikorwa byo gusenya byabaye.

Iri huriro rinavuga ko kuva ingabo za RDC na Wazalendo binjiye muri Uvira, hakomeje kumvikana amakuru y’ihohoterwa rikorerwa abasivili, rinashinja Leta guhagarika itumanaho rya internet mu rwego rwo guhisha ibiri kubera muri uwo mujyi.