EUGENE OFFICIAL

MRDP Twirwaneho iratanga impuruza y’ibitero biri gutegurwa n’ihuriro rya Kinshasa mu bice bya Minembwe na Fizi
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

MRDP Twirwaneho iratanga impuruza y’ibitero biri gutegurwa n’ihuriro rya Kinshasa mu bice bya Minembwe na Fizi

Jan 26, 2026

Umutekano w’abaturage bo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo uravugwaho impungenge zikomeye, nyuma y’amakuru avuga ko hari ingabo n’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kwinjizwa muri utu duce mu buryo budasanzwe.

Ibyo byatangajwe n’umutwe wa MRDP–Twirwaneho, uvuga ko mu bice birimo Fizi, Itombwe na Uvira hagaragara imyiteguro ya gisirikare igaragara nk’igamije kwibasira abasivili, cyane cyane abatuye mu gace ka Minembwe.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Twirwaneho, hari ingabo zitandukanye zirimo iza Leta ya Congo, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, FDLR ndetse n’abarwanyi b’abanyamahanga bivugwa ko bagejejwe muri utu duce mu minsi ishize. Uyu mutwe uvuga ko izo ngabo zifatanya mu bikorwa bigamije gukuraho abaturage ku butaka bwabo ku ngufu.

Amakuru atangwa n’uyu mutwe agaragaza ko hari abasirikare b’u Burundi babonetse mu gace ka Mutambala muri teritwari ya Fizi, by’umwihariko mu duce twa Kichula, Itota na Kananda, aho bakekwaho kuba bari mu myiteguro y’ibitero bihuriweho.

Twirwaneho ivuga ko ibi bibaye mu gihe hari icyuho cy’umutekano cyasizwe n’iyikurwa ry’ingabo za AFC/M23 mu mujyi wa Uvira, mu gihe gahunda yo koherezayo ingabo zitabogamiye ku ruhande urwo ari rwo rwose itigeze ishyirwa mu bikorwa.

Uyu mutwe unavuga ko hari ibitero byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya drone mu duce twa Rugezi na Mukoko, bigakurikirwa n’inkomere z’abaturage bo mu gace ka Mikenke.

Mu butumwa bwayo, Twirwaneho yibutsa ko kurasa no kugaba ibitero ku basivili binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, igasaba umuryango mpuzamahanga kudakomeza guceceka ku bibera muri aka karere.