Fardc ikomeje kurasa ibirindiro bya m23 ikoresheje drone
Igisirikare cya Fardc cyarashe ibirindiro bya Afc/m23 gikoresheje indege z’intamabara zitagira abapilote zizwi nka drone ,ibi bitero bikaba byagabwe muri teritwari ya Walikare na teritwari ya Rutshuru .
Amakuru aremeza ko izi drone kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026 zarashe mu gice cya Buleusa muri teritwari ya Walikare no mu gice cya Kikuku muri chefferie ya Bwito muri teritwari ya Rutshuru.
Ibitero byizi drone byatangiye mu masaha ya saa saba kugera mu masaha ya saa munani nkuko bitangazwa n’abaturage batuye muri ibi bice.
Amakuru yatangajwe n’abegereye inyeshyamba za m23 bavuga ko ibitero byizi drone byangije ibintu byinshi harimo n’abantu benshi bahaburiye ubuzima,yaba uruhande rwa leta ya Kinshasa cyangwa uruhande rw’umutwe wa m23 nta numwe uragira icyo abivugaho.
Nubwo Fardc iri kwifashisha indege zitagira abapilote irasa mu bice bigenzurwa na m23 ,andi makuru avuga ko no mu bice bya Rugezi muri segiteri ya Mutambala imirwano ikomeje gukara hagati y’abarwanyi ba Afc/m23 n’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya RDC,ejo kuwa gatanu imirwano ikaba yariri kubera mu midugudu ya Natulonge ,Rugezi na Lulenge aho Twirwaneho yarwanaga bikomeye n’igisirikare cy’Abarundi na Wazalendo nkuko byatangajwe na sosiyete sivile,imirwano nkiyi nayo ikaba yaririri no kubera muri Buma muri teritwari ya Walikare aho m23 yarwanaga na Wazalendo.
