Muyaya Patrick yahawe gasopo na Olivier Nduhungirehe minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yihanije Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washinje Ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 ubujura.
Patrick Muyaya ku wa 16 Mutarama 2026 yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko itangazo rya AFC/M23 rimenyesha umuryango mpuzamahanga ko ryashyize Umujyi wa Uvira mu biganza byawo rigamije guhisha ibikorwa by’ubusahuzi byawukorewemo.
Muyaya yatangaje ko mu Mujyi wa Uvira hibwe ibintu byinshi, bijyanwa mu Rwanda, asobanura ko abasirikare b’u Rwanda n’abarwanyi ba AFC/M23 yise “umugabo n’umuhungu we” ntacyo basiga inyuma, kuko ngo yaba ‘goudron’ ikoreshwa mu kubaka umuhanda, imodoka, amagare n’ibindi byose babitwara.
Minisitiri Nduhungirehe yasubije Muyaya yifashishije inkuru y’ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye, igaragaza uburyo abo mu muryango wa Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, bamaze imyaka myinshi biba amabuye y’agaciro mu Ntara ya Katanga.
Imwe muri izi nkuru yasohotse tariki ya 6 Ukwakira 2025, igaragaza ko muri rusange, amabuye y’agaciro yibwa mu ntara ziri ahahoze ari Katanga nka Lualaba na Haut-Katanga mu gihe cy’umwaka, afite agaciro ka miliyari 2 z’Amadolari ya Amerika.
Indi nkuru yasohotse tariki ya 28 Ugushyingo 2025, ni iy’amashyirahamwe na za sosiyete sivile zo muri Katanga byatanze ikirego mu Bushinjacyaha bw’u Bubiligi, bibusaba gukurikirana abo mu muryango wa Tshisekedi, cyane ko bose bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Tuvuze ku mugabo n’umuhungu we dushingiye ku isano y’amaraso, ni ngombwa gutekereza ku gukora urutonde rw’umutungo kamere wose wo mu Ntara ya Lualaba na Haut-Katanga wasahuwe ku bwinshi n’umuryango wa Perezida.”
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC yavuze aya magambo nyuma yo kutagira icyo avuga ku busahuzi bukomeye ingabo zo mu mutwe wa Cheetah na Hiboux zakoreye muri santere ya Makobola yo muri teritwari ya Fizi, mu ijoro ryo ku wa 29 n’iya 30 Ukuboza 2025.
Sosiyete sivile ikorera muri Makobola yatangaje ko abasirikare ba RDC babanje gusahuraivuriro rya Lamba, batwara imiti n’ibindi bikoresho, bakomereza mu ngo z’abaturage, biba ihene, inkoko n’ibiribwa, babyikoreza abagore, babarekura babanje kubafata ku ngufu.
Umunyamuryango w’iyi sosiyete sivile yagize ati “Binjiye mu ngo z’abaturage, batwara byose bahasanze birimo n’ibiryo. Bategetse abagore kubibatwaza, bataha nyuma yo gufatwa ku ngufu.”
Muyaya avuga ko umuco w’ubujura utamenyerewe muri RDC, nyamara bizwi hose ko mu byashegeshe igisirikare cy’iki gihugu harimo ubujura n’ubwambuzi bukorwa n’abasirikare bacyo no ku manywa y’ihangu