EUGENE OFFICIAL

AFC/M23  yatangaje ko yahaye Umuryango Mpuzamahanga inshingano zo kurinda umutekano w’Umujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo
AMAKURU POLITIKE

AFC/M23 yatangaje ko yahaye Umuryango Mpuzamahanga inshingano zo kurinda umutekano w’Umujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo

Jan 16, 2026

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko wahaye Umuryango Mpuzamahanga inshingano zo kurinda umutekano w’Umujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iki cyemezo cyatangajwe binyuze mu ibaruwa Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres.
Yagize ati: “Mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwacu bwo kubahiriza agahenge, gukorera mu mucyo no gushakira igisubizo cy’amahoro ikibazo kiriho binyuze mu biganiro, AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Uvira mu nshingano zuzuye z’Umuryango Mpuzamahanga.”

AFC/M23 yatangaje ko yahise ikura muri uwo mujyi abasirikare bayo bose bari bawusigayemo, mu rwego rwo gutegura neza ihererekanya ry’inshingano n’ingabo zidafite aho zibogamiye zigomba kuharinda umutekano.

Yongeyeho ko, guhera icyo gihe, inshingano zo kurinda abasivili, kubungabunga amahoro no gucunga umutekano w’abatuye Uvira bose, hatitawe ku bwoko cyangwa aho bakomoka, ziri mu maboko y’Umuryango Mpuzamahanga, hashingiwe ku nshingano wiyemeje.

Icyakora, AFC/M23 yagaragaje impungenge ku kuba Ingabo z’u Burundi, umutwe wa FDLR, abarwanyi ba Wazalendo n’abacanshuro bafatanya na FARDC bakomeje guteza umutekano muke muri Uvira, nyamara batari mu masezerano ayo ari yo yose ajyanye n’inzira y’amahoro.

Yavuze ko ibikorwa by’izo mpande bigira ingaruka zikomeye ku baturage bikabangamira kandi inzira y’amahoro iri kugeragezwa, ndetse bigashyira mu kaga umutekano w’akarere muri rusange.

AFC/M23 yasabye Umuryango Mpuzamahanga kubahiriza inshingano zawo byihuse, ugashyiraho ingabo zidafite aho zibogamiye mu Mujyi wa Uvira, kugira ngo hirindwe ko wongera kwinjira mu mwiryane, gusenyuka n’ibikorwa by’urugomo.

Yasoje agaragaza ko iki cyemezo kiri mu murongo w’ubushake bwayo bwo kurengera abasivili, gukomeza agahenge no gushyiraho ibisabwa byose biganisha ku mahoro arambye ashingiye ku biganiro, ku kubahiriza amasezerano mpuzamahanga no ku mategeko arengera ikiremwamuntu.

Twibutse ko ku wa 9 Ukuboza 2025 ari bwo AFC/M23 yari yafashe Umujyi wa Uvira, nyuma yo kuwurukanamo ingabo za Leta ya Congo (FARDC).