Fardc yarashe ikiraro cya Kalundu ikoresheje drone
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, ingabo z’iki gihugu zarashe ikiraro cya Kalundu giherereye muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za RDC zifashishije indege zitagira abapilote (drones) cyangirikiyemo byinshi, ubuzima bw’abasivile burahatikirira.
Amafoto Kanyuka yashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inzu nini yangijwe bikomeye n’ibisasu byarashwe n’izi drones.
Yagize ati “Mu gihe hari kuba ibi bikorwa bikomeye, AFC/M23 irasaba abenegihugu n’umuryango mpuzamahanga kuba umutangabuhamya ku bikorwa bya Leta ya Kinshasa byirengagiza ibyo yiyemeje, cyane cyane amahame ya Doha.”
Iki gitero gikurikiye ikindi cya drones ingabo za RDC zagabye mu gace ka Mukoko gaherereye muri Komini Minembwe no mu tundi bihana imbibi, ku wa 12 Mutarama, cyatwaye ubuzima bw’abasivile benshi.
Ingabo za RDC zikomeje kugaba ibi bitero mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu butera umugongo ibiganiro by’amahoro bya Doha bisanzwe bibuhuza na AFC/M23.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ari gukora ibishoboka kugira ngo hatangire ibiganiro bishya bihuriza Abanye-Congo bo mu ngeri zitandukanye i Kinshasa, bishobora gutuma ibiganiro bya Doha n’ibyo byari bimaze kugeraho byibagirana.