EUGENE OFFICIAL

Goma:Twamaze kugarura umutekano mu bice tugenzura/Maj Gen Sultan Makenga
AMAKURU

Goma:Twamaze kugarura umutekano mu bice tugenzura/Maj Gen Sultan Makenga

Jan 13, 2026

Ku wa mbere, 12 Mutarama 2026, abayobozi barenga 800 b’abaturage baturutse mu turere tugenzurwa na AFC m23 twa Rutshuru, Lubero, Nyiragongo, Masisi, ndetse n’igice cya Walikale bitabiriye inama n’abayobozi bakuru ba AFC-M23 mu nzu ndangamurage ya Himbi, icyicaro cya guverinoma y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku ruhande rwa AFC m23.

Muri ibyo biganiro, umuhuzabikorwa wa politiki wa AFC-M23, Corneille Nangaa, yavuze ko ikibazo cy’umutekano mukeya cyashize muri utwo turere bagenzura.

Yavuze ku ihohoterwa yise ko ryakorwaga n’ubutegetsi bwa Kinshasa ryarangiye, avuga ko umutekano wifashe neza mu turere tugenzurwa na AFC-M23 bitewe n’ingabo n’abapolisi b’impinduramatwara, babifashijwemo n’abayobozi binzego ’ibanze bashyizeho.

Yatangaje kandi ko 2026 uzaba umwaka utajenjetse, ahamagarira abayobozi b’amahanga kureka abaturage ba RDC bahungiyeyo ko babemerera gusubira mu karere kabo. Ku ruhande rwe, umuhuzabikorwa wa gisirikare wa AFC-M23, Jenerali Majoro Sultani Makenga, yasabye abaturage kubana neza, yamagana ivangura ry’amoko no guhezwa avuga ko ari ibintu by’amacakubiri yakoreshejwe na Leta ya Kinshasa aboneraho no guhamagarira urubyiruko kwiyunga kugisirikare cyabo.