Umuhungu wa perezida Nicolas Maduro yemeje ko papa we na nyina bagambaniwe n’abamurindaga
Umuhungu wa Perezida NicolasMaduro yatangaje ko ise atafashwe nkuko bivugwa,yemeje ko ahubwo yagambaniwe n’abarinzi be ,ndetse n’ibihugu by’inshuti ze,avuga ko bamugambaniye bakamuha Abanyamerika yemeza ko nta muntu numwe wari hafi yase akizera,ibi uyu muhungu abitangaje mu gihe Maduro yaraye yitabye urukiko rwo muri USA agahakana ibyaha byose ashinjwa.

Andi makuru avuga ko uyu munsi kuwa kabiri tariki ya 06/01/2026 Caracas muri Venezuela hagabwe ikindi gitero bikozwe n’Abanyamerika akaba Ari ibitero byo k’ubutaka no mu kirere
Ubuyobozi bwa polisi ya Venezuela byatangaje ko bugiye gufata umuntu wese wagize uruhare mugufatisha perezida Nicolas Maduro.
Mu kanama k’umutekano ka Loni ibihugu bitandukanye byamaganye ibyakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byo gushimuta perezida Maduro , uhagarariye Venezuela muri Loni yagaragaje ko igitero Amerika yabagabyeho kigamije kwigarurira umutungo kamere wiki gihug