Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yamaganye icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo gufata Nicolas Maduro
Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, yamaganye icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo gufata Nicolas Maduro wayoboraga Venezuela n’umugore we, agaragaza ko kinyuranyije n’amategeko kandi ko kirimo ubushishozi buke.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026 ni bwo Amerika yagabye ibitero mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, ndetse Perezida Nicolas Maduro n’umugore we barafatwa, bakurwa muri iki gihugu.
Mu butumwa burebure Harris yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 3 Mutarama 2026 nyuma y’amasaha make ibyo bikozwe, yavuze ko nubwo Maduro Amerika yamufataga nk’umunyagitugu kandi utaratowe n’abaturage, ibyo Trump yakoze bitongerera ububasha Amerika no gutekana.
Ati “Sinshidikanya ku kuba Maduro ari umunyagitugu ukomeye kandi wayoboraga mu buryo butemewe n’amategeko, ariko ibyo Trump yakoze muri Venezuela ni ibintu binyuranyije n’amategeko kandi birimo ubushishozi buke.”
Kamala yongeyeho ko ibikorwa nk’ibyo Abanyamerika bagiye babicamo mu bihe byahise, Amerika ihindura ubutegetsi mu bihugu bitandukanye, ariko bikabyara intambara zikayihombya nyuma.
Harris yavuze ko ku bw’ibyo abaturage ba Amerika batakwifuza ibikorwa nk’ibyo ubutegetsi bwa Perezida Trump bwakoze, ndetse ashinja ubwo butegetsi kubeshya ko ari urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge cyangwa guharanira demokarasi nyamara byari bigamije inyungu z’ibikomoka kuri peteroli Venezuela ikungahayeho.
Ati “Ibyabaye si ukurwanya ibiyobyabwenge cyangwa guharanira demokarasi, ni inyungu z’ibikomoka kuri peteroli n’inyota ya Trump yo kwigira igihangange mu karere.”
Uwo mugore kandi yashinje Trump gushyira mu kaga abasirikare ba Amerika, gutakaza miliyari z’Amadolari no guhungabanya akarere, atagaragaje ishingiro ry’amategeko yagendeyeho n’uburyo bwo gusohoka muri kiriya kibazo.
Nyuma y’amasaha make Maduro afashwe n’ingabo za Amerika, ubutegetsi bwa Trump bwemeje ko we n’umugore we bafatiwe muri Venezuela mu gikorwa cyiswe Operation Absolute Resolve, bakajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bagomba kuburanishwa ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Perezida Trump we yavuze ko Amerika igiye kuyobora Venezuela by’agateganyo mu gihe iby’imiyoborere yayo bitarasobanuka neza.