EUGENE OFFICIAL

Rubavu:hatashye inzu yubatswe nabahoze mu bucuruzi bw’ubuzunguzayi
AMAKURU UBUKUNGU

Rubavu:hatashye inzu yubatswe nabahoze mu bucuruzi bw’ubuzunguzayi

Dec 28, 2025

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Sebahizi Prudence ari kumwe na guverineri w’intara y’Iburengerazuba n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta n’izabikorera batashye inyubabo y’ubucuruzi ifite agaciro ka Miliyoni 450Frw yubatswe n’abahoze ari abazunguzayi mu Karere ka Rubavu nyuma yo kwishyira hamwe bagashinga Koperative Unama Ukore Gisenyi.

Gutaha isoko rigezweho tya UNAMAMARKET.

Koperative Unama Ukore Gisenyi igizwe n’abanyamuryango  115 biganjemo abagore  kuko ari 80 n’abagabo 35 iyi Koperative yavutse mu mwaka wa 2019  nyuko byatangajwe n’umugore uyyobora Mugwaneza Justine aho yagaragaje ko iyi Koperative bayishinze bashingiye ku nama bagiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu.

Yagize ati: Twahoze duhanganye n’inzego z’umutekano kubera ibikorwa bibi byo gucora ndetse no gucuruza tutishyuye imisoro,ariko ubuyobozi bwiza dukesha perezida Paul Kagame bwatugiriye inama yo kwibumbira hamwe maze dushinga koperative ,akarere kadutera inkunga ingana na Miliyoni imwe amafaranga y’u Rwanda  ndetse na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ikaba yarabaye inkunga ya miliyoni 5,aya mafaranga niyo twahereyeho ducururiza mu kizu kibi ,akarere gakomeza kutuba hafi katwigisha uburyo twafata inguzanyo mu bigo by’imari ,natwe turabyumva dufata inguzanyo ya miliyoni 30 Frw nizo twahereyeho dukora ndetse tuza no kuzishyura zituviramo n’igishoro cyo kubaka iy’inzu.

Madame Mugwaneza Justine uyobora Koperative Unama Ukore Gisenyi.

Minisitiri Sebahizi mu ijambo rye yashimiye abagore bagize igitekerezo cyo kubaka inzu nziza ndetse bakanabigeraho ku giciro gitoya kuko yanagaragaje ko iyo iba yarubatswe na leta nibura yagombaga gutwara amafaranga angana na miliyari n’igice y’u Rwanda.

Yagize ati:Inyubako nk’iyi ni isomo ku banyarwanda bose, kuko indangagaciro yo gukunda umurimo irakora, ibikorwa byanyu mukomeze mubishyiremo imbaraga, umwaka utaha mwakubaka n’indi, mukomeze mugire uruhare mu gufata akaboko abakiri mu nzira mwanyuzemo y’ubucuruzi bw’akajagari.”

“Mukomeze mube icyitegererezo cy’igihugu, kuko n’igikorwa cyo kwihesha agaciro mu bikorwa no mu myitwarire, bakava aho bakwepanaga n’inzego bakagera aho bicarana.”

Minisitiri Sebahizi yabibukije ko ubu bari gukora byemewe n’amategeko ndetse igihugu kitazemera ko basubira inyuma kuko inzego zose zibazi kandi babaye abafatanyabikorwa ba Leta kuko basigaye batanga inyemezabwishyu ya EBM.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Sebahizi Prudence.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko aba bagore bagize Koperative Unama Ukore batarihuriza hamwe bakoraga ubucuruzi mu buryo bw’akajagari.
Gusa ngo bumviye ubuyobozi bishyira hamwe bashinga Koperative kandi kuri ubu ishinze imizi.

Mayor w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper.

 

Mu kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri Sebahizi yasabye abashoramari bo mu karere ka Rubavu ko bakwiye no kongera ibikorwaremezo byo mubukerarugendo kugira ngo aka karere kagumye kuba ku isonga mubukerarugendo.