UKO UBUKORONI BWATSINZE U RWANDA
Abakoroni bari bafite intwaro zikomeye cyane; imbunda n’imizinga, naho Abanyarwanda bafite amacumu n’imyambi gusa , abakoroni babarushije amaboko.
Icyo gihe abakoroni binjira mu Rwanda hari amakimbirane hagati y’abana b’umwami Rwabugiri; ingabo za Musinga ahagarariwe na Nyina Kanjogera ( kuko Musinga yari umwana) zarwanye niza Rutarindwa. Nibyo muzajya mwumva bavuga Coup d’etat ya Rucunshu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byafashwe n’abazungu nyuma;abakoroni bari baramenye Afurika neza, bibuza umwami kuba yabona abandi bamutabara.
Ubwami bw’Akaragwe muri Tanzania (bwari abajyanama b’u Rwanda ) abazungu bari barabugezemo kuva kera ;ubwami bwa Karagwe bwagiriye inama ubwami bw’u Rwanda buti: “ Abazungu bafite intwaro zikomeye zishobora kwica ingabo zawe bakazirangiza…
Bati: icyiza ni uko wabareka kuko ntabwo bazakubuza kuyobora ingabo zawe, icyo bishakira ni amabuye y’agaciro”
Ibi byose uko ari bine byatumye u Rwanda rutsindwa vuba.
UKO UBUKORONI BWASENYE NATION STATE Y’U RWANDA.
Ubukoroni bumaze gutsinda u Rwanda ; uwo mwanya bahise bakuraho inzego zose abanyarwanda bari bariyubakiye.
Ubukoroni bwambura umwami imbaraga z’u butegetsi zose, basesa ingabo, bukuraho amatorero , bakuraho ubwiru n’ubucurabwenge, abakuru b’abiru babirukana mu Rwanda(barabaca).
Abakoroni bakuyeho uburezi bwatangirwaga mu matorero no mu bitaramo: batangira gukuraho buhoro buhoro indangagaciro z’abanyarwanda bazisimbuza izabo, urugero: uzajya wumva bavuga ngo Kiliza yakuyeho kirazira.
Bakuraho indamukanyo z’abanyarwanda babategeka kuramukanya ngo Yezu akuzwe.
Bakuyeho ukwemera kw’abanyarwanda; bashyiraho Imana y’abazungu bayita Mungu banga kuyita Imana ngo bitagumana izina ry’abanyarwanda.
Babujije Abanyarwanda kwirabura no kwera, basenya inzu za Nyabingi na Ryangombe, babuza abanyarwanda kubandwa no guterekera, babuza kuraguza no kuragura,babategeka kwiga gatigisimu no kubatizwa.
Babategeka gusenga no kuyoboka Mungu w’abazungu n’abakurambere babo( ba Petero, Paul,Tito , Mika n’abandi) bahindura imitekerereze y’abanyarwanda.
Abakoroni basenya u Rwanda mu bitekerezo by’abanyarwanda ariko cyane cyanee barusenya nk’igihugu.
Urugero: INZEGO
Z’UBUYOBOZI
Hejuru hari:
Umwami w’Ababiligi Boduwe
Hasi ye hari:
Minisitiri wa Koloni
Munsi ye hari :
Gouverneur général Léopoldville( Kinshasa)
Munsi ye hari:
Vice gouverneur wa Bujumbura
Hasi ye :
Hari Resident wa Kigali
Hasi ya resident hari Administrateur wa territories
Hasi ye niho hazaga Umwami n’abatware
Iyo urebye mu miterere y’ubutegetsi; ka Rwanda kari munsi ya sector y’u Bubiligi : uko niko basenye u Rwanda nka “Nation State”
UKO UBUKORONI BWASENYE CIVILIZATION Y’ABANYARWANDA
Ubukoroni bwakuyeho uburezi n’uburere bw’abanyarwanda , bukuraho aho uburezi bwigishirizwaga mu matorero no mu bitaramo, bukuraho ukwemera kw’abanyarwanda , bukuraho ubusizi n’ubuvanganzo by’abanyarwanda.
Bukuraho indangagaciro na kirazira by’abanyarwanda, bukuraho gutekereza bya Kinyarwanda, dusigara twifuza gutekereza nkabo ntitwabigeraho, dusigara twifuza kuba abazungu biratunanira, UBWO SE TWASIGAYE TURI IKI.?
Uko niko civilization y’abanyarwanda yasenywe izuba riva.