Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko ubumenyi ku ikoranabuhanga, bwakifashishwa mu kubaka ubunyamwuga bw’igisirikare.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo 2025, ubwo hatangiraga inama ihuza abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo ku mugabane wa Afurika.
Ni ku nshuro ya mbere iyi nama igiye kumara iminsi itatu, ibereye mu Rwanda, ikaba yaritabiriwe n’abo mu Rwego rushinzwe umutekano n’amahoro mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inzobere mu bya gisirikare, abafatanyabikorwa mu bya gisirikare n’abahanga mu by’umutekano w’Akarere bo mu bihugu 23.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga.”
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko iyi nama izarushaho gutanga ubumenyi bw’uburyo bwo kurwanya ibyaha bikura umunsi ku wundi birimo iterabwoba, ibyifashisha ikoranabuhanga ndetse n’ibyaha nyambukiranyamipaka.
Ati “Gukemura izi mbogamizi bikenera abasirikare bafite ubumenyi bugezweho ndetse bafite ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu nshingano zabo. Ibi ni ingenzi mu kubaka ubunyamwuga bw’gisirikare mu kinyejana cya 21.”

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko iyi nama izasiga itanze umusaruro mwiza.
Ati “Ahazaza h’uburezi bwa gisirikare muri Afurika, hazibanda ku byo twemeranyijweho ndetse tukiyemeza kugera kuri iyi ntego.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko iyi nama ari urubuga rwo gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare muri Afurika.
Ati “Inama y’uyu munsi yahuje abahanga n’abanyamwuga mu miyoborere y’igisirikare cya Afurika. Mu minsi itatu tuzaganira ku mbogamizi ziri mu myigire mu mashuri ya gisirikare, uko zavanwaho n’uko porogaramu zakwifashishwa mu kwagura imyigire ishingiye ku ikoranabuhanga.”
Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika yitabiriwe n’abo mu bihugu birimo Cameroun, Misiri, Guinea, Libya, Mauritania, Maroc, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Malawi, Kenya, Ghana, Tanzania, Botswana, Burundi, Algeria, Zimbabwe, Togo, Uganda, Zambia, Centrafrique, Somalia n’u Rwanda.





