Goma station za essance zitujuje ibisabwa zigiye gufungwa
Zimwe muri stations za lisansi zubatswe mu buryo butujuje ibisabwa n’amategeko hirya no hino mu Mujyi wa Goma zigiye gufungwa, hagamijwe guca akajagari muri iri shoramari no gukumira inkongi z’umuriro.
Ibi byagarutsweho na Amani Bahati Shaddrack, Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, mu nama yagiranye n’abafite stations za lisansi mu Mujyi wa Goma.
Muri iyi nama yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 05 Ugushyingo 2025, hagaragajwe ko stations za lisansi ari rimwe mu ishoramari riri kugenda ryiyongera cyane mu Mujyi wa Goma, bityo bikaba bisaba kubahiriza amategeko.
Herekanywe ko kubera ko ari ibintu birimo amafaranga iryaguye, bituma abantu babijyamo mu buryo budafututse, bagenda biyongera umunsi ku wundi.
Visi Guverineri Bahati yavuze ko bagiye gukaza ingamba zijyanye n’imyubakire ya stations za lisansi, cyane ko hirya no hino mu Mujyi wa Goma zabaye akajagari.
Yagize ati: “Hashize iminsi inzego zibishinzwe ziri mu bugenzuzi, zireba ko stations zose zo mu mujyi zubatswe mu buryo bujyanye n’amategeko, kandi zinagenzura icyakorwa kugira ngo iyubakwa rikorwe mu mucyo.”
Yasobanuye ko ari mu rwego rwo kurinda abaturage inkongi no gushyira ku murongo ubu bucuruzi kuko stations nyinshi zubatse mu buryo bwa kera, ziri mu ngo no mu makoni n’ahandi hateza ibyago.
Bahati yashimangiye ko ibi bizafasha guca lisansi icururizwa mu majerekani ku muhanda, kandi yatanzwe na ba nyiri stations.
Désiré Ngabo Kisuba, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Goma, yagaragaje ko abubaka stations za lisansi bagomba gushyira imbere ubuzima bw’abaturage aho kubarutisha inyungu z’amafaranga.
Yagize ati: “Nk’abayobozi, ntituzemerera abantu kubaka stations mu buryo butemewe, kandi abazubatse badafite ibyangombwa zizafungwa.”
Kuva mu mpera za Mutarama 2025, AFC/M23 ifata umujyi wa Goma urahumeka umwuka mushya, abarwanyi bayo bakomeje gushyira ku murongo uyu mujyi n’utundi turere bagenzura ibyari byarananiye ubutegetsi bwa RDC.
