Komiseri mukuru muri greenParty hon Alexis Mugisha mu kiganiro yaganirije abarwanashyaka ba green Party y’ibanze kwibutsa abarwanashyaka inshingano zabo mu kubaka ishyaka mu nzego zose z’igihugu,agaruka cyane ku mahame y’ishyaka n’ingengabitekerezo y’ishyaka kugira ngo abarwanashyaka bose bajye babasha kuyisobanura mu buryo bumwe,agaruka ku mahame y’ishyaka yasobanuriye abarwanashyaka ko kuba muri Green party biguha inshingano zo kuba urumuri n’igisubizo by’ibibazo abanyarwanda bafite kandi ukihatira ku gushaka ibisubizo mu buryo bwita ku burenganzira bwa muntu wibuka kurengera ibidukikije no kubibungabunga,yaboneyeho no gusobanura ibirango byose by’ishyaka ahereye ku gihwagari,ibendera n’inyoni ya Kagoma.
Yakomeje yibutsa abarwanashyaka ko ibirango by’ishyaka byerekana isura y’ishyaka niy’abarwanashyaka.
Abayisenga Papy Moise umunyamabanga wa Komisiyo y’imiyoborere na demokarasi mu ishyaka rya green , yatanze ikiganiro kigaruka ku kurengera ibidukikije, ku barwanashyaka bo mu karere ka Rusizi abibutsa ko kurengera ibidukikije ari inshingano za buri wese,abasaba ko bakwiye kugira umuco wo ku byitaho kuko iyo bititaweho nta tera mbere rirambye igihugu cyageraho,yamasoba nuriye abarwanashyaka ko kwita ku bidukikije no ku birengera bizabafasha no kwihangira imirimo bakoteza imbere,abasaba gutera ibiti bivangwa n’imyaka kugirango bagire ahazaza heza kandi bongera n’ibiti by’imbuto,yibukije abarwanashyaka ko bakwiye no gukora ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije bahereye ku kiyaga cya Kivu ndetse n’inyoni ziri muri aka karere,anabasaba ko badakwiye guta ibishingwe ahubwo bakwiye ku bibyaza umusaruro,anagaragaza uruhare rw’ubyiruko mu ku bungabunga ibidukikije bahanga udushya.

Abarwanashyaka bahawe umukoro wuko buri murwanashyaka agomba guhanga igitekerezo kigaragaza uburyo azarengera ibidukikije, gutera igiti, gukangurira abandi mu kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.
Nyuma yo kuzenguruka uturere twose tugize intara y’iburengerazuba,ubuyobozi bw’ishyaka rya green party buvuga ko hagiye gukurikiraho kongere y’intara y’Iburengerazuba.
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije rivuga ko rimaze kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda rikorana inama n’amahugurwa n’abarwanashyaka biri shyaka ,aho bagarutse ku mahame yiri shyaka ,ingengabitekerezo yaryo ndetse bakanaganira ku byo bagezeho kuva ryakemerwa gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.