EUGENE OFFICIAL

Abantu 816 bamaze kugwa mu myigaragambyo muri Tanzania
AMAKURU POLITIKE

Abantu 816 bamaze kugwa mu myigaragambyo muri Tanzania

Oct 31, 2025

Imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera muri Tanzania ,uburakari bwiyongereye ku wa kane nyuma y’uko komisiyo y’igihugu y’amatora itangiye gutangaza ibyavuye mu matora, aho Samia yabonye hafi 95% by’amajwi mu ntara ya Mbeya iri mu majyepfo y’uburengerazuba.

Umunsi w’amatora waranzwe n’imvururu hagati y’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na polisi.
Nyuma yaho, umuyobozi w’igisirikare cya Tanzania, Gen Jacob Mkunda, yashinje abo yise “abatifuriza igihugu ineza” no “kwangiriza imitungo ndetse no guhungabanya abantu” mu gihe cy’amatora.

kugeza ubu amakuru aturuka muri Tanzania aravuga ko abantu babarirwa muri 816 ari bo bamaze kwicirwa mu myigaragambyo ikomeye yo kwamagana amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuba muri iki gihugu.
Urusaku rw’imbunda rwumvikanye mu mujyi wa Mwanza uherereye mu majyaruguru, mu gihe havugwa imvururu no mu murwa mukuru, Dodoma, ndetse n’umujyi mukuru Dar es Salaam, kuri ubu uri mu mutekano muke kandi imihanda minini yaho ikaba yarafunzwe.

Kenya yaburiye abaturage bayo kutivanga mu myigaragambyo mu gihe harabaribatangiye kujya ku mupaka wa Namanga, aho ubucuruzi muri ako gace bwari bwahagaze.

Polisi ya Tanzaniya yarashe ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye abigaragambya.
Ambasade ya Amerika muri Tanzania yatangaje ko umuhanda ugana ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dar es Salaam uri mu nzira nyinshi zikomeye zakomeje gufungwa n’abigaragambya.

Umwe mu batangabuhamya yabwiye BBC ko yabonye amagana y’abigaragambya binjira mu mujyi wa Mwanza, uri ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria kandi ukaba ufite abaturage benshi nyuma ya Dar es Salaam.
Yagize ati: “Nyuma y’iminota 10 gusa, twatangiye kumva amasasu ndetse n’ibiturika by’ibyuka biryana mu maso, tunabona abakomeretse barimo kuzanwa aho twari turi.”

Guverinoma yategetse abakozi ba leta gukorera mu ngo zabo mugihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International wavuze ko amakuru avuga ko abaturage n’umupolisi bishwe mu myigaragambyo “ari ibintu biteye ubwoba cyane”.