EUGENE OFFICIAL

Fardc ikomeje gushinjwa kurasa mu birindiro by’ihuriro rya Afc/m23
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Fardc ikomeje gushinjwa kurasa mu birindiro by’ihuriro rya Afc/m23

Oct 29, 2025

Umutwe wa AFC/M23 ukomeje gushinja Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurasa mu duce ugenzura zikoresheje za drone.

Umutwe wa AFC/M23 ukomeje gushinja Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurasa mu duce ugenzura zikoresheje za drone z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu ma saa cyenda z’igicuku Ingabo za Leta zakoresheje drone zikarasa “mu duce dutuwe cyane n’abaturage” twa Kibati, Bibwe, Nyabyondo, Bukombo no mu nkengero zatwo.

Ibitero byo kuri uyu wa Kabiri birakurikira ibindi byinshi FARDC n’imitwe iyifasha ku rugamba bamaze igihe bagaba kuri AFC/M23, by’umwihariko mu bice by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse no muri Teritwari za Masisi na Walikale zo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kinshasa ikomeje kurasa uriya mutwe w’inyeshyamba, mu gihe impande zombi zikomeje ibiganiro zahurijwemo n’ubwami bwa Qatar.

Amakuru avuga ko Kinshasa yakajije ibitero kuri M23 mu rwego rwo kubuza ingabo z’uyu mutwe kwinjira mu zindi ntara zihana imbibi na Kivu zombi.

Nk’umujyi wa Uvira inyeshyamba za Gen. Sultani Makenga zimaze iminsi zifite gahunda yo kwigarurira, ni ingenzi cyane kuri Kinshasa kuko mu gihe zaba ziwufashe byahita bizicira inzira yo kwagurira urugamba mu ntara ya Tanganyika; mu gihe Teritwari ya Walikale ari amarembo yakwinjiza M23 mu ntara ya Tshopo by’umwihariko mu mujyi wa Kisangani muri iki gihe FARDC iri kwifashisha mu kugaba ibitero byo mu kirere.

Amakuru kandi avuga ko Ingabo za Kinshasa zifite ubwoba bw’uko M23 yanagera mu ntara ya Maniema, dore ko uyu mutwe na wo bivugwa ko ufite iyi gahunda nyuma yo kunguka Ingabo nshya zigera ku 20,000.

Bivugwa ko ubuyobozi bukuru bw’ingabo za RDC buteganya gukaza ibitero byo mu kirere kuri M23 mu minsi iri imbere, bijyanye no kuba bufite impungenge z’uko uriya mutwe na wo ukomeje kongera ingabo ku mirongo yose y’urugamba ndetse no mu birindiro biri mu duce ugenzura.

 

Ni M23 ku ruhande rwayo na yo ifite gahunda yo kwigarurira uduce dushya, by’umwihariko imijyi ya Pinga na Walikale.