EUGENE OFFICIAL

Twahisemo ishyaka rikemura ibibazo by’igihugu mu buryo bw’ibiganiro/Green Party
AMAKURU POLITIKE

Twahisemo ishyaka rikemura ibibazo by’igihugu mu buryo bw’ibiganiro/Green Party

Oct 26, 2025

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryakomeje ibikorwa byaryo mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Ngororero, aho ryakoze inama n’amahugurwa ku barwanashyaka baryo aho ragamije guteza imbere abagore n’urubyiruko.

Aya mahugurwa yatangijwe na komiseri Mukuru muri iri shyaka Hon. Mugisha Alexis, akaba yanabaganirije ibiganiro byibanze ku gusobanukirwa mu buryo burambuye amahame y’ishyaka n’impamvu bahisemo kuba ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Komiseri Mukuru muri Green Party hon Mugisha Alexis.

Yagize ati”ishyaka rya green Party ni rimwe mu mashyaka cumi na rimwe yemewe gukorera mu Rwanda,tukaba twarahisemo kuba ishyaka rishaka ibisubizo by’ibibazo biri mu gihugu cyacu binyuze mu biganiro,ikindi Kandi tukaba twariyemeje guharanira demokarasi mu buryo bw’amahoro,Kandi kuba turi mubatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho suko tudashyigikiye ibyiza bukora ahubwo nuko twifuza ko byakiyongera mu buryo buri muturage wese abigizemo uruhare Kandi tukanunganira ubu butegetsi kuba twabwereka uko ibyo buri gukora byanozwa neza kurushaho,tukanatanga inama yo gukemura ibibazo byose igihugu cyacu cyagira binyuze mu buryo bw’ibiganiro kuko arho haboneka umuti urambye.”

Mu bindi abarwanashyaka biri shyaka bahuguweho harimo kubungabunga ibidukikije no kubyitaho bongera umubare w’ibiti batera cyane bibanda ku biti by’imbuto ,mu rwego rwo kubafasha kurwanya igwingira ry’abana rigaragara mu karere ka Ngororero.

Uhagararira intara y’iburasirazuba muri iri shyaka bwana Ntihanuwayo Modeste yibukije abarwanashyaka ko bakwiye kugira uruhare mubibakorerwa, kuko niba bigisha demokarasi Aribo bakwiye kuba aba mbere mukuyimakaza mu bice batuyemo .

Aya mahugurwa arakorerwamo n’amatora y’inzego z’ubuyobozi ziri shyaka guhera ku rwego rw’umurenge, kugera ku rwego rw’akarere ,aharatorwa ibyiciro bitandukanye birimo ikiciro cy’urubyiruko ruritoramo ababahagararira ndetse n’ikiciro cy’abagore nabo bakitoramo ababahagararira ,Kandi bakanatora komite yiri shyaka ku rwego rwaka karere.

Inama n’amahugurwa nkibi muri iri shyaka bizakomereza mu karere ka Nyamasheke na Rusizi mu matariki 31/10/2025 na tariki ya 01/11/2025.