EUGENE OFFICIAL

Nyabihu:Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije rwahuguye abarwanashyaka
AMAKURU POLITIKE

Nyabihu:Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije rwahuguye abarwanashyaka

Oct 24, 2025

 Ibikorwa by’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda  byakomeje mu karere ka Nyabihu aho abarwanashyaka baturuka muri aka karere bateraniye mu nama n’amahugurwa baza guhabwamo ubumenyi ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere myiza, ubukungu, ubuhinzi, kwiteza imbere,  no kwibutswa amahame y’ishyaka n’ibindi.

Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu ntara y’uburengerazuba  bwana NTIHANUWAYO Modeste , mu gutangiza amahungurwa n’inama ihuje abarwanashyaka bo mu karare ka Nyabihu yasabye abitabiriye aya mahugurwa ko bakwiye kuba inyangamugayo no kurangwa n’ikinyabupfura.

NTihanuwayo Modeste chairman wa Green Party mu ntara y’Iburengerazuba.

Uyu muyobozi yanaboneyeho no gutanga ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’abarwashyaka mu guteza imbere Demokarasi no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Abitabiriye inama n’amahugurwa byateguwe niri shyaka banibukijwe ingengabitekerezo yiri shyaka mu kiganiro bagejejweho na komiseri ushinzwe imiyoborere myiza  na demokarasi bwana Nkurunziza Damien akaba yabibukije ko iri shyaka rishyize imbere demokarasi idaheza kandi ishingiye kugukemura ibibazo byose mu buryo bw’ibiganiro.

Komiseri muri Green Party bwana Nkurunziza Damien ushinzwe imiyoborere myiza na demokarasi.

Mu byerekeranye no gukoresha imbuga nkoranyambaga abarwanashyaka ba Green party basabwe kuzibyaza umusaruro bazikoresha neza mu nyungu rusange aho baganirijwe n’umunyabanga ushinzwe itangazamakuru muri komisiyo muri iri shyaka Batsinda Juliet.

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri komisiyo  muri green party.

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije rimaze imyaka igera kuri cumi n’ibiri ryemewe mu rwego rw’amategeko gukorera mu Rwanda,rikaba rifite abariharariye mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi  guhera mu mwaka wa 2018.

MU MAFOTO IBYARANZE AMAHUGURWA YA Green Party  MU KARERE KA NYABIHU