EUGENE OFFICIAL

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yahanuye abanyeshuri 9000 ba UR basoje amasomo
AMAKURU

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yahanuye abanyeshuri 9000 ba UR basoje amasomo

Oct 17, 2025

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye abasoje Kaminuza y’u Rwanda (UR) mu byiciro bitandukanye gukomera ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda mu byo bakora byose kugira ngo bazabashe kugera ku nzozi zabo.

Ni impanuro yahaye abagera ku 9526 basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye, mu muhango wabaye ku wa 17 Ukwakira 2025, mu ishami ry’iyi kaminuza rya Huye.Barimo abo mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ni 8462, abarangije master’s 697 n’abahawe impamyabumenyi z’ikirenga, PhD 35.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko umunsi nk’uyu ari uw’agaciro, usobanuye intangiriro y’ejo hazaza ha buri wese mu basoje amasomo.Yavuze ko kubabona ubu ari ukubona ejo heza ndetse n’ubushobozi bw’ejo hazaza h’u Rwanda.

Ati “Ibyo muzakora ni iyo nkingi y’iterambere kandi igihugu kibahanze amaso. Icyerekezo cyacu kirasobanutse, ni iguhugu gishingiye ku bumenyi. Amashuri makuru ni umufatanyabikorwa mwiza uzatuma tugira abahanga, bagira uruhare mu mpinduka zifuzwa.’’Yibukije abarangije ko impamyabumenyenyi yonyine idahagije, abasaba kureba kure.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yeretse aba banyeshuri ko mu byo bazakora batazaburamo imbogamizi, ariko bagomba kudaheranwa na zo bakabifashwamo n’ubumenyi bahawe.Yasabye kandi kuzarangwa n’imico myiza ku murimo n’aho bazaba bari hose, abibutsa kuzarwangwa n’imyitwarire n’imico myiza iranga Umunyarwanda nyawe, kugira ngo bitavaho bibabuza kugera ku nzozi zabo.

Umuyobozi Mukuru UR, Prof. Kayihura Muganga Didas, yabwiye abarangije ko Isi ya none iri ku muvuduko kandi irimo inkubiri y’ikorabuhanga ririmo n’ubwenge buhangano, abasaba kujyana na byo kuriga ngo babe abayobozi b’izi mpinduka zigaragara ku isoko ry’umurimo.

Yabibikije kandi ko ingorane zo zitazareka guhoraho, ariko abasaba kuzahangana na zo. Yashimiye ababyeyi bareze aba barangije kugeza aho bageze ubu, abashimira umuhate bagize.Ati “Mwagize uruhare kugira ngo ibi bishoboke, mwarakoze kwitanga, turabibashimiye cyane.”

Yibukije abarangije kwiyemeza gutsinda iteka, kuko ari byo bizabageza ku nzozi zabo, anababwira ko UR izakomeza kuba urugo rwabo, bityo bakwiye gukomeza kuyisangamo, anabasaba kuzaba abambasaderi beza bayo n’ab’Igihugu aho bazajya hose ku isi.

Prof.Muganga, yanashimiye abafatanyabikorwa batandukanye ba UR, bagize uruhare mu iterambere ryayo.Barimo abatanze aho gukorera imenyerezamwuga ku banyeshuri basoje amasomo, ibyo yavuze ko ari inkunga ikomeye batanze mu gushoboza kaminuza kurerera u Rwanda.

Mitali Caleb umwe mu banyeshuri barangije uyu mwaka wa 2025 mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, yavuze ko we na bagenzi be bishimira intambwe bateye ndetse anashimira ababyeyi n’abarezi babo bababaye hafi.Mitali yongeraho ko biyemeje gukora iyo bwabaga bagahanga udushya, kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu cyabareze.