EUGENE OFFICIAL

Perezida wa sena y’u Rwanda Dr.Francois Xavier Kalinda yagiranye ibiganiro n’umunyamabanga wa IPU
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Perezida wa sena y’u Rwanda Dr.Francois Xavier Kalinda yagiranye ibiganiro n’umunyamabanga wa IPU

Oct 14, 2025

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. François Xavier Kalinda, ari kumwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (Inter-Parliamentary Union – IPU), Martin Chungong.

Martin Chungong ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, aho yageze i Kigali ku wa 11 Ukwakira 2025, yakirwa na Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Soline na Senateri Cyitatire Sosthène.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya13 Ukwakira, Martin Chungong yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, bigamije gushimangira ubufatanye hagati ya IPU n’Inteko y’u Rwanda, mu guteza imbere amahoro, imiyoborere myiza n’ubufatanye mpuzamahanga.

Uruzinduko rwa Martin Chungong rugamije kurebera hamwe uburyo inteko zishinga amategeko zafasha mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ku wa 27 Kamena 2025 i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya masezerano yateguwe ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, yashyizweho umukono hagamijwe kugarura umubano mwiza n’amahoro arambye hagati y’u Rwanda na RDC, nyuma y’igihe ibihugu byombi bidacana uwaka.

Iby’ingenzi bigaragara muri ayo masezerano birimo kubahiriza ubwigenge n’ubusugire bw’ibihugu byombi no guhagarika ibikorwa byose by’ubushotoranyi, guhagarika ubufasha ku mitwe yitwaje intwaro nka FDLR no gushyiraho gahunda yo kuyisenya no gusubiza abarwanyi mu buzima busanzwe.

Kugarura impunzi n’abimukira baturutse mu bihugu byombi mu buryo bwubahirije uburenganzira bwabo, gushinga urwego ruhuriweho n’ibihugu byombi rugamije kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho mu bijyanye n’umutekano no guteza imbere ubufatanye mu bukungu, mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.