Abarwanyi ba Wazalendo bishe umusirikare wa Fardc mri Kamituga
Mu mujyi wa Kamituga uherereye muri teritwari ya Mwenga wabaye isibaniro ry’imirwano hagati ya Wazalendo na Fardc ,aho abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo barasanye bikomeye na Fardc uyu mutwe ukaba waje no kwica urashe umusirikare wa Fardc witywa kapiteni Kangela Kaleba Moise wari komanda w’umujyi wa Kamituga .
Imirwano ishyamiranyije Wazalendo na Fardc yatangiye ku munsi wa Kane tariki ya 09 U kwakira 2025 mu masaha ya saa tanu z’ijoro aho yatangijwe n’urufaya rw’amasasu y’imbunda ziremereye nizoroheje mu nkambi ya 6 ya Fardc ,iryo subiranamo rikaba ryarateye abaturage ubwoba ku buryo bukomeye.
Twabajije abaturage icyateye iryo subiranamo badutangariza ko batabashije kukimenya ariko mu makuru twari dufite nuko Wazalendo yariherutse kwandikira perezida Tshisekedi imusaba kurekura Pro Pascal wafunzwe ,imumenyesha ko natarekurwa bazateza akavuyo muri teritwari ya Shabunda,Mwenga na Walungu maze bikaryoswa ubutegetsi bwa Kinshasa.
Iyi mirwano hagati ya Wazalendo na Fardc si mu mujyi wa Kamituga yabereye gusa kuko yanageze mu gace ka Shikito ahumvikanye naho urusaku rw’intwaro zikomeye nizoroheje ku mpande zombi.
Mu mujyi wa Kamituga iyi mirwano yanateye imyigaragambyo yakozwe n’isoreresore zamagana umutwe wa Wazalendo ziyisaba kuwuvamo.
Abaturage batuye Kamitunga bumvikanye mu majyi yo hejuru batabaza umutwe wa AFC/m23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa kuza muri uyu mujyi ukabatabara kuko bageraniwe.