EUGENE OFFICIAL

Sebastien Lecornu wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yeguye mu nshingano ze
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Sebastien Lecornu wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yeguye mu nshingano ze

Oct 6, 2025

Sebastien Lecornu wari Minisitiri mushya w’Intebe w’u Bufaransa yeguye mu nshingano ze nyuma y’iminsi 27 mu nshingano.Byasobanuye ko Lecornu yatanze ubwegure mu gitondo cyo kui uyu wa 6 ukwakira 2025, kandi ko umukuru W’Igihugu, Emmanuel Macron, yabwemeye. Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, byatangaje ko Emmanuel Macron kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025, aribwo yakiriye ubwegure bwa Sebastien Lecornu.

Tariki ya 9 Nzeri 2025 nibwo Perezida Emmanuel Macron yari yamugize Umukuru wa Guverinoma asimbuye François Bayrou, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko imutakarije icyizere.Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko, ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira yari yashyizeho Guverinoma ye ndetse hari kuba inama y’Abaminisitiri ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Birakekwa ko iyegura rye ryatewe n’uko abo yashyize muri Guverinoma batakiriwe neza n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse ahigira kumubirindura.Jordan Bardella uyobora Ishyaka rya National Rally Party yari yavuze ko Sebastien Lecornu bisobanutse azegura cyangwa agatakarizwa icyizere.

Abaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa wa karindwi ku ngoma ya Perezida Emmanuel Macron ndetse n’uwa gatanu mu myaka ibiri.Politiki y’u Bufaransa irageraniwe aho Perezida Emmanuel Macron nawe ubwe byagaragaye ko 60% bamutakarije icyizere.