UMUKOBWA WITWA IRADUKUNDA YATWAWE N’AMAZI Y’UMUGEZI WA MUHE MU MURENGE WA MUSANZE
Abaturage bo mu mudugudu wa Gikeri, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, baravuga ko bari mu kababaro nyuma y’uko umukobwa witwa Iradukunda urimukigero cy’imyaka 27 yatwawe n’amazi y’umugezi wa Muhe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 4 Ukwakira 2025.
Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’akagari avuga ko uyu mukobwa yari arwaye mu mutwe, akaba yatwawe n’amazi ubwo yari atashye avuye mwisoko rya kinigi ubwo imvura nyinshi yari imaze amasaha menshi igwa guhera saa kumi nebyiri z’ijoro (06:00 PM).
Umurambo we wabonetse mu gitondo cyo kucumweru, mu mudugudu wa Kanyabirayi, aho amazi y’umugezi wa Muhe yamusize akaba yabonwe numwana waruzindutse agiye gutashya inkwi mugitondo cyakarekare.
Gitifu w’Akagari ka Cyabagarura yahumurije umuryango mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Bwana Leodomille Hitayezu yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Iradukunda ndetse anasaba abaturage kwirinda ingendo zambuka imigezi mu bihe by’imvura ababwirako bagomba kujya bakoresha ibiraro byabugenewe aho gusuzugura amazi ngo ni make ,bakagira amakenga igihe umugezi wa muhe urimo gutemba.
Yagize ati:
“Turihanganisha umuryango wabuze umuntu wabo muri ubu buryo bubabaje. Twagize ibyago byo kubona amazi atwara Iradukunda mu gihe yari atashye. Ni isomo ku baturage bose – tugomba kumenya ko imvura nyinshi ishobora gutera ibiza bitandukanye harimo nibyago byurupfu. Turabasaba kujya banyura mu biraro byubatswe na Leta aho kunyura mu nzira z’amazi.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi burimo gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo bongere gusuzuma imigezi ihoramo ibibazo, cyane cyane Muhe n’indi irengera abaturage mu bihe by’imvura banatera ibiti kunkikiro zumugezi kugirango nubutaka bwabo bubungwabungwe,yemeje ubufatanye n’abaturage mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’aho amazi anyura kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera kuba.
Abaturage bahumurijwe ariko n’ubuyobozi bw’Akagari ndetse n’ubw’Umurenge wa Musanze na police basabye abaturage kudasohoka mu nzu igihe imvura irimo kugwa cyane, basabwe kubanza gutegereza mu gihe bagiye kwambuka maz akabanza yatuza.
“Mu gihe cy’imvura, amazi aba menshi cyane kandi ashobora kwangiza byinshi. Turasaba buri wese gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuyobozi, kandi aho hashyizwe ibiraro, hajye hakoreshwa neza,”yakomeje avuga ko iyi mpanuka yateye agahinda gakomeye mu miryango y’aho Iradukunda yavukaga, ariko inasigiye abaturage isomo rikomeye ryo kwirinda gusuzugura imvura cyangwa imigezi igihe irimo gutemba.
Abaturage basabwe kandi gutanga amakuru hakiri kare igihe babonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa undi wese ushobora kwishyira mu kaga.