EUGENE OFFICIAL

Umutwe wa AFC/M23 wafashe icyemezo cy’uko nta munyamahanga utunze viza yatanzwe na Leta ya Rdc uzongera kwemererwa kwinjira mu duce ugenzura
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Umutwe wa AFC/M23 wafashe icyemezo cy’uko nta munyamahanga utunze viza yatanzwe na Leta ya Rdc uzongera kwemererwa kwinjira mu duce ugenzura

Oct 3, 2025

Umutwe wa AFC/M23 wafashe icyemezo cy’uko nta munyamahanga utunze viza yatanzwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzongera kwemererwa kwinjira mu duce ugenzura.
Ni icyemezo ubuyobozi bw’uyu mutwe bwafashe, nyuma y’uko Kinshasa na yo yafashe icy’uko nta muntu uturutse mu duce tugenzurwa na AFC/M23 wemerewe gukandagira mu duce leta igenzura.

Umunyamakuru Stanis Bujakera yasubiyemo umwe mu bayobozi bo ku ruhande rw’inyeshyamba agira ati: “Mu gihe cyose batemera (Leta) inyandiko z’ibyangombwa zacu, natwe ntituzigera twemera izabo.”
Uwo muyobozi kandi yashimangiye ko “umunyamahanga wese wifuza kugera mu duce twabohowe agomba kwitwaza viza yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha za AFC/M23.”

Yunzemo ati: “Viza zatanzwe na Kinshasa n’izindi nyandiko z’inzira zigenewe kwinjira mu duce twabohowe, kuri ubu zifatwa nk’izitemewe. Ku bw’inyungu yo kubanirana ndetse n’ubutabera, aya mabwiriza ntareba abantu babonye viza zabo mbere ya Gashyantare 2023.”

Icyemezo cyo gutesha agaciro viza za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kirakurikira ibindi bitandukanye M23 yagiye ifata, birimo gushyiraho abayobozi b’intara, za Teritwari ndetse n’imijyi igenzura.

Uyu mutwe kandi umaze igihe warafunguye Banki ndetse n’urwego rw’ubutabera bibangikanye n’iby’ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa, bikaba byiyongera ku nzego zirimo Igisirikare na Polisi usanzwe ufite.

Ni ibica amarenga ko ugeze kure ugana ku bwigenge bwa burundu mu duce ugenzura.

Kinshasa ku ruhande rwayo na yo irasa n’ikomeje gukura amaso ku duce two mu burasirazuba bwa RDC tugenzurwa na AFC/M23, kuko usibye gukumira abaturage baduturukamo yamaze gufunga amabanki yadukoreragamo, ihagarikira imishahara abakozi batandukanye badukoreramo ndetse ikura kwigira ubuntu ku banyeshuri bose biga mu mashuri aduherereyemo.