Abanyekongo benshi batuye mu duce dutandukanye two mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi barimo guhigwa bukware n’abapolisi b’iki gihugu.
Kuva ku wa Gatanu ushize, Abanyekongo benshi batuye mu duce dutandukanye two mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi barimo guhigwa bukware n’abapolisi b’iki gihugu. Igikorwa giheruka, cyabaye mu gitondo cyo kuwa Mbere ushize mu gace ka Cibitoke, cyateye ubwoba kandi gitera abaturage b’Abanyekongo kumva badatekanye.
Bivugwa ko umukwabu wagutse wakozwe n’abapolisi b’u Burundi wateje ubwoba mu gitondo cyo kuwa Mbere mu gace ka Cibitoke, wibasiye cyane cyane Abanyekongo. Imihana myinshi yarasatswe, abagabo n’abagore benshi barafatwa, hanyuma burizwa mu makamyo nta bisobanuro maze bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi.
Abatangabuhamya benshi bavuga ko iki gikorwa kitatunguranye. Amayira yatangiye gufungwa mu rukerera, ku mihanda ya 15, 16, 17, na 18 mu gace ka Cibitoke.
Abapolisi basaga nk’aho bafite urutonde rwuzuye rw’amazu atuwemo n’abenegihugu ba Congo bari mu bigo bitandukanye by’ubwishingizi. Abatangabuhamya bavuze ko iki gikorwa cyari “giteguwe neza,” kandi imyiteguro yatangiye ku wa Gatanu ushize.
Umuturage wasabye ko izina rye ritatangazwa,
yagize ati: “Umukwabu wari wateguwe kuva mu cyumweru gishize. Ntabwo ari impanuka.”
Abapolisi bafashe abagabo n’abagore benshi, batitaye ku nzego babarizwamo. Amakamyo yabajyanye kuri sitasiyo ya polisi, nta bisobanuro abavandimwe cyangwa abaturanyi babo bahawe. Iki kibazo cyateje impungenge cyane Abanyekongo n’Abarundi baba mu bice byegeranye.
Umwe mu bacitse uwo mukwabu, Blaise, umusore ukomoka mu gihugu cya Congo, yagize ati: “Nagiye kare cyane ku isoko rya Cotebu. Ngarutse, nsanga abaturanyi banjye bose b’Abanyekongo bafashwe. Abapolisi babajyanye ntacyo bavuze babajyana kuri sitasiyo ya polisi. Abaturanyi banjye bose baragiye; ni ikibazo gikomeye, cyane cyane ku banyeshuri.”
Iki gikorwa cyongeye kubyutsa ubwoba mu tundi duce twa Bujumbura ahaba Abanyekongo benshi, nka Mutakura, Buterere, Buyenzi, na Bwiza, twamaze kwibasirwa n’umukwabu nk’uwo mu bihe byashize.
Umuturage witwa Clotilde yagize ati: “Umuryango wanjye wa hafi utuye muri Cibitoke, wafashwe muri iki gitondo. Musaza wanjye n’umugore we bajyanwe, abana babo basigara bonyine mu nzu. Nagiye kubana na bo mu gihe ntegereje ko ababyeyi babo bagaruka.”