Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Afurika Massad Boulos, yishimiye kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025, i New York.
Massad Boulos yavuze ko mu byaganiriweho harimo n’uburyo bwitondewe bwo gukurikiranya ingamba zo guhangana n’imitwe yutwaje intwaro iteza umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yavuze kandi ko baganiriye ku buryo hakenewe ubutabazi bwihitirwa ku miryango yagizweho ingaruka n’amakimbirane ndetse banasuzumira hamwe uburyo Gahunda nshya y’Ubufatanye mu Bukungu bw’Akarere (RIEF) izayobora urugendo rw’amahoro ihanga amahirwe y’ubukungu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Iyo gahunda ikubiyemo ubufatanye bw’Akarere n’Amerika mu rwego rw’ingufu, ibikorwa remezo, uruhererekane rw’ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro, ubuzima rusange, ubukerarugendo, n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.