EUGENE OFFICIAL

Uvira: Wazalendo na FARDC mu mirwano yabaye hagati yabo, ubu bararebana ay’ingwe
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Uvira: Wazalendo na FARDC mu mirwano yabaye hagati yabo, ubu bararebana ay’ingwe

Sep 28, 2025

Uvira: Wazalendo na FARDC mu mirwano yabaye hagati yabo, ubu bararebana ay’ingwe

Umujyi wa Uvira n’icyaro cyawo byongera kuba indiri y’amarira n’amaraso nyuma y’imirwano ikomeye yahuje imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC). Nyuma y’amasasu yamaze amasaha ane ku misozi ya Gasenga na Mulongwe, abaturage basaga 104 nibo bamaze kubarurwa mu bishwe, abandi benshi barakomereka abandi baburirwa irengero.

Ubu, mu mihanda ya Uvira hari agahinda. Abaturage barikingiranye mu mazu yabo, imiryango iririra ababo bahasize ubuzima. Impande zombi zirarebana ay’ingwe, nta na rumwe rwiteguye gusubira inyuma.

Uko byatangiye:

Ku wa gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025, ku gicamunsi, amasasu yatangiye kumvikana ku misozi ya Gasenga na Mulongwe. Abatangabuhamya bavuga ko impamvu y’iki gitero ari ukutumvikana ku bugenzuzi bw’iyo misozi, ikaba ari ahantu hafite akamaro mu bikorwa bya gisirikare kuko hejuru yayo hareba mu bice byinshi by’Uvira.

Impande zombi; FARDC na Wazalendo zari zimaze iminsi zihanganira ibyo bice. Wazalendo bashakaga kubyigarurira kugira ngo bahagararire abaturage, mu gihe FARDC ivuga ko ari ahantu h’inyungu z’igihugu.

Nyamara ibyagombaga kuba ibiganiro by’imbunda byahindutse amasasu yatumye abaturage bahaburira ubuzima.

Umusivile wahiciwe ku manywa y’ihangu

Umwe mu baturage twaganiriye nawe ku cyumweru yagize ati:

“Benedata, nshuti zanjye, mutuze twaje! Ya masasu mwumvise ejo ku wa gatanu yahitanye Mwalimu wigishaga ku ishuri rya Kelomoni, yari n’umunyamasengesho mu itorero ryacu. Yarashwe ubwo yari avuye gusenga. Abasirikare ba FARDC bamwishe bamwise Umuwazalendo. Yarabinginze, abereka ko atari umwe muri bo, arapfukama arabatakambira, ariko ntibamwumva. Baramushoje arapfa.”

Uwo musivile wari umwarimu n’umunyamasengesho, yabaye icyitegererezo cy’uko abasivile bakomeje kuba ibitambo mu ntambara batigeze banasaba.

Iherezo ry’umubyeyi w’imyaka 50

Abaturage bemeza ko FARDC na Wazalendo batagabanyije gusa ubuzima bw’abaturage, ahubwo banabanyaga. Umubyeyi w’imyaka 50 yarashwe ubwo yanze kwamburwa ibyo yari afite. Hari n’abandi banyazwe ibintu mu ngo zabo cyangwa bategekerwa mu nzira bakamburwa ibyo bari bafite byose.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “Ubu si imirwano gusa, ahubwo ni ubugizi bwa nabi. Basenya amazu, banyaga abaturage, batwika ibyo basanze. Twabuze uko twitabara. Uvira yabaye umusaka w’amarira.”

Abaturage mu rungabangabo

Nyuma y’amasaha ane y’imirwano, abaturage baracyari mu rungabangabo. Imihanda irimo ubusa, inzu zimwe zarasenyutse, abacuruzi barahungabanye.

Umubyeyi witwa Mama Furaha yagize ati: “Ntitugihinga, ntidushobora kujya ku isoko. Twikingiranye mu mazu, twumva amasasu hirya no hino. Nta mutekano, abana bacu ntibashobora gusinzira nijoro. Ni amahano.”

Abishwe n’abakomeretse

Ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu, imibare yatanzwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko abasaga 104 bamaze kwicwa. Abenshi ni abaturage basanzwe baguye mu masasu cyangwa barashwe bakekwaho kuba bashyigikiye uruhande runaka.

Hari abandi benshi bakomerekejwe bikomeye, bakajyanwa mu bitaro bya Mulongwe n’ahandi, ariko imiryango ya Loni yita ku mpunzi ivuga ko hari abapfiriye mu nzira kubera kubura imiti n’ubuvuzi.

Gukumirwa kw’amakuru

Abaturage bavuga ko amakuru y’ukuri atagaragaramo neza kuko impande zombi zishaka guhisha ibyaha zakoze. FARDC ivuga ko yishe “abacengezi ba Wazalendo,” mu gihe Wazalendo bo bemeza ko ari FARDC yarashe ku basivile ku bushake kugira ngo itere ubwoba abaturage.

Umusore wo muri Gasenga yagize ati: “Buri ruhande ruvuga ibyarwo, ariko twese tuzi ko abasivile ari bo baguye mu misozi. Twabonye imirambo y’abantu basanzwe batari abasilikare. Ariko nta wushaka kubivuga ku mugaragaro kubera ubwoba.”

Impamvu nyamukuru: Kugenzura imisozi

Imisozi ya Gasenga na Mulongwe ifite agaciro gakomeye muri politiki ya gisirikare mu Burasirazuba bwa Congo. Uwayigenzura aba afite ijisho ku mujyi wa Uvira ndetse n’imihanda migari iyihuza na Bujumbura n’ahandi mu Burundi.

Abasesenguzi bavuga ko kugenzura iyo misozi ari nko kugenzura umutima wa Uvira. Niyo mpamvu impande zombi zakomeje kuyihanganira kugeza ubwo zisenyeye abaturage.

FARDC na Wazalendo: abavandimwe bahindutse abanzi

Byari bimenyerewe ko FARDC na Wazalendo bafatanya kurwanya imitwe nka M23, ariko ubu biragaragara ko bafatanye mu mashati. Abaturage bavuga ko ibi bigaragaza ko imitwe yose yitwaje intwaro ifite inyungu zayo bwite, itari izo kurengera abaturage.

Umwe mu barwanyi ba kera wa Wazalendo yagize ati: “Twafashije FARDC igihe kirekire, twishyira mu kaga. Ariko ubu baraduca inyuma, batwicira abaturage, batwambura ibyo dufite. Ntabwo tukiri inshuti, turi abanzi ku mugaragaro.”

 Abategetsi bacecetse

Guverinoma ya RDC ntacyo iravuga ku bikorwa na FARDC, ahubwo ivuga ko “iri kurwana n’abacengezi.” Ku rundi ruhande, imitwe ya Wazalendo ikomeje gutangaza ko “irwana mu izina ry’abaturage.” Ariko abaturage ubwabo bavuga ko bose ari abicanyi.

Umusaza wo mu Mujyi wa Mulongwe yagize ati: “FDLR itumariraku icumu, Wazalendo batumarira ku icumu, FARDC itumarira ku icumu. Ntitukizi uwo twiringira. Bose ni abanzi bacu.”

Ingorane z’abaturage

Ibibazo by’imibereho byarushijeho gukaza umurego. Abaturage batakaje imiryango, abandi barambuwe, amazu arasenywa, amasoko arafungwa. Imiryango y’abagiraneza ivuga ko abaturage basaga 20,000 bamaze kwimukira mu misozi cyangwa mu nkambi z’agateganyo hafi ya Kavimvira.

Abana basaga 3,000 barimo gusinzirira hasi, batagira ibiribwa bihagije.

Impuruza y’abaharanira amahoro

Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri Kivu iravuga ko ibyo bikoreshwa nk’itwaro yo guteza ubwoba abaturage. Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Congo yagize ati:

“Uvira iri kuba intwaro ya politiki. Abaturage baricwa n’imitwe yose, ariko nta butabera. Imiryango myinshi izimira nta makuru atanzwe.”

Uvira mu marira

Uvira irira. Abaturage ntibakibona aho bahungira kuko imitwe yose iri ku mpande zose. FARDC na Wazalendo bararebana ay’ingwe, ariko abaturage ni bo bakomeje kuba igitambo cy’iyi ntambara itagira iherezo.

Ku wa gatandatu, umusore w’imyaka 23 yagize ati: “Twapfuye ku manywa, dupfa mu ijoro. Ntitukiri abantu, twabaye ibikoresho mu ntambara ya politiki itatubereye.”

Kugeza ubu, amaraso y’abasaga 104 yamaze kumeneka. Ariko uko ibintu bihagaze, biragaragara ko bishobora gukomeza kuba byinshi, igihe FARDC na Wazalendo bazaba batarahagaritse imirwano.

Uvira iracyari mu marira.