EUGENE OFFICIAL

Rwamagana :Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda bwa mbere rifunguye ibiro byaryo mu ntara
AMAKURU POLITIKE

Rwamagana :Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda bwa mbere rifunguye ibiro byaryo mu ntara

Sep 26, 2025

Ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR/Green Party) ryafunguye ku mugaragaro ibiro by’iri shyaka biherereye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba akaba ari igikorwa cyakozwe n’ubuyobozi bukuru bwiri shyaka burangajwe imbere na Perezida waryo Hon Dr Frank Habineza kuri uyu wa gatanu tariki 26 Nzeri 2025.

Gufungura ibi biro byakozwe mbere yo gutangira kongere yiri shyaka ku rwego rw’intara y’iburasirazuba yitabiriwe n’abarwashyaka biri shyaka bo mu turere twose tugize iyi ntara.

Perezida wa DGPR/Green Party Dr Hon Frank Habineza azamura ibendera ryiri shyaka ku biro byaryo mu karere ka Rwamagana.

Iyi kongere ikaba ibaye nyuma yo gusoza amahugurwa n’amatora mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, aho ubuyobozi bukuru bwagiye buhura n’abarwanashyaka bagakorana inama ndetse n’amahugurwa yibandaga ku gukangurira abarwanashyaka uburyo bakwiteza imbere bakora imishinga iciriritse irimo ubuhinzi ,ubworozi niyindi by’umwihariko ubworozi bw’matungo magufi harimo ‘ingurube.

Gufungura iyi biro ku mugaragaro ntibyitabiriwe gusa n’abarwashyaka biri shyaka bo muri iyi ntara  kuko harimo n’abandi barwashyaka b’ihuriro ry’amashyaka aharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ku Isi harimo n’ urubyiruko ruhagarariye urundi muri Afurika y’iburasirazuba ruba mu ishyaka rya green Party mu bihugu baturutsemo.

Abashyitsi baje muri kongere yiri shyaka harimo  abaturutse mu bihugu nka Irlande, Kenya, Denmark, Suwede, Madagascar na Seribiya.

Umurwanashyaka wa Green Party ishami rya Danmark witabiriye kongere ya DGPR/Green mu ntara y’Iburasirazuba.

Ubuyobozi bwiri shyaka bwashimangiye ko ishyaka DGPR/Green Party rizakomeza ibikorwa byo kwegera abaturage no guharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda , kurengera ibidukikije ni guharanira demokarasi nkuko amategeko y’u Rwanda abiteganya.

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije kuva ryakemererwa gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2013 ,ubu nibwo rigize ibiro byaryo mu ntara iri hanze y’umujyi wa Kigali aho bafite ibiro bikuru byiri shyaka,mu mwaka wa 2015 ryari ryagerageje gushinga ibiro byaryo mu ntara y’Amajyaruguru rikomwa mu nkokora n’ubuyobozi bw’ibanze mu karere ka Musanze.

Iyi biro ishinzwe mu karere ka Rwamagana nyuma yuko umubitsi mukuru wiri shyaka depite Masozera Icyizanye atangarije abanyamakuru ko muri iyi ntara bajya bagorwa  na bamwe  mu buyobozi b’inzego z’ibanze ndetse na bamwe mubikorera mugutuma iri shyaka ridakora ibikorwa byaryo mu bwisanzure.

Itegeko rigenga imitwe ya politike n’abanyapolitike mu Rwanda ryemera ko umutwe wa Politike wemewe n’amategeko, ko ushobora kugira ibiro kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku rwego rw’akarere.

Mu mafoto uburyo Kongere ya DGPR/Green Party yagenze mu ntara y’Iburasirazuba.