Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko kurwanya abagoreka amateka y’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo bakabanyomoza.
Yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko rurenga 300 mu biganiro “Rubyiruko Menya Amateka” byaruhurije mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025.
Ni ibiganiro byibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, byateguwe na MINUBUMWE n’Umuryango Vision Jeunesse Nouvelle.
Ababyitabiriye baturutse mu turere twa Karongi, Rusizi na Nyamagabe, barimo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, abamotari, abanyonzi, abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, abakora ubukorikori, abakora uburobyi n’abakora ubuhinzi bw’icyayi.
Minisitiri Dr Bizimana, yakanguriye urubyiruko kwihatira gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyacu, ibibi bakabyirinda, bagashyira imbaraga mu byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yabasobanuriye amateka y’igihugu ya mbere y’umwaduko w’abazungu.
Ati “Abanyarwanda babanaga neza, bibona nk’abavandimwe, basangiye Igihugu, umuco n’indangagaciro ndetse na kirazira”.
Akomeza agira ati”Ibyo byatumaga bumva ko bafite inshingano yo gukorera Igihugu cyabo nk’uwikorera, bakacyitangira nta kwizigama, kandi bigakomeza ubumwe bwabo.”
Yagarutse ku buryo irondabwoko ryasenye u Rwanda kuva mu mwaka wa 1959, Abatutsi baricwa, abandi bavutswa uburenganzira ku gihugu.
Ati “Iryo rondabwoko niryo ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Abatutsi barenga Miliyoni bicwa bazira ko ari Abatutsi gusa.”
Urubyiruko rwaganirijwe byinshi kuri ayo mateka mabi, ariko rusabwa uruhare rwabo mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa kugirango atazasubira ukundi.
Bakanguriwe kurwanya abagoreka amateka y’Igihugu cyacu, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abakwirakwiza imvugo z’urwango, ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, akenshi babikora bifashishije imbuga nkoranyambaga bagamije kuyobya abanyarwanda.
Bakanguriwe kandi kurangwa n’imyitwarire ikwiye, indagagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda no gusigasira ibyagezweho.
