Ishyari no gushaka gutwara business yuwo yakodeshaga hotel ni bimwe mubyatumye Kubwimana Alphonse afungira byigitaraganya LILYJOH Group Ltd ihagarariwe na Bahati Lilianne yari yarakodesheje hotel ye. Akoresha amayeri yashutse umugabo wa Bahati Lilianne amusinyisha amasezerano avuguruza aya mbere yari yasinyanye n’umugore we kandi abikora atabwiye umuyobozi wa Company bari bagiranye amasezerano
Uko byagenze Bahati Lilianne uhagarariye LILYJOH Group Ltd yasinyanye amasezerano yo gukodesha inzu ya hotel mu gihe kingana n’imyaka 5 na KubwimanaAlphonse wabaga U mu gihugu cya leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA ) mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa Gatanu ,nyuma uyu mugabo aza gusinyana andi masezerano n’umugabo wa Bahati Lilianne agamije kubariganya business yabo mu mayeri ariko uyu mugabo ntiyabimenya .
Ayo masezerano Bahati Lilianne avuga ko atarayamenyeshejwe nk’umuntu wari wasinye aya mbere ,kubwibyo Bahati Lilianne akomeza kubahiriza amasezerano ya mbere nkuko yayagiranye na Kubwimana Alphonse kandi akanubahiriza inshingano zose zavugwaga muri ayo masezerano na nyiri kuyisinya akemera ubwishyu ariwe Kubwimana Alphonse .
LILYJOH Group Ltd ikimara gukodesha iyo nyubako yashyizemo hotel iyita KIVU HILLTOP VIEW ariko uwabakodesheje atangira kujya ashuka abakozi ba hotel ababaza uko bakora business n’uburyo bunguka ndetse n’ingano y’abakiriya bafite ibyo nibyo byateye ishyari Kubwimana Alphonse atangira gushyira inkeke kuri Bahati Lilianne amubuza gukora business ye neza nkuko yayiteguye.
BahatiLilianne avuga ko abonye arambiwe uburyo abangamirwa na Kubwimana Alphonse yahisemo gutanga ikirego m’urukiko rw’ubucuruzi akoresheje Me KimanukaJohn ikirego cyari gifite numero RCOM 00996/2025/TC cyatanzwe kuwa 30 Gicurasi 2025 asaba ko Kubwimana Alphonse (nyir’inyubako) yategekwa gusubiza Miliyoni zisanga 220.000.000 akomoka ku bwishyu bw’amafaranga yishyuwe n’ayashowe kuri Hotel ngo ikore yujuje ubuziranenge byatanzwe na LILYJOH GROUP Ltd (uwakodesheje).
Icyakora byaje guhindura isura ubwo ku wa 08 Kanama 2025, Kubwimana Alphonse yatanze ikirego cyihutirwa gishamikiye ku kirego tumaze kuvuga haruguru asaba LILYJOH Group Ltd kuva mu nyubako, maze ikirego cye cyandikwa ku wa 09 Kanama 2025 kuri RCOM 01087/2025/TC, ndetse urubanza ruburanishwa mu ruhame ku wa 16 Kanama 2025 hagati y’impande zombi.
Muri uru rubanza abunganira Kubwimana bavugaga ko ikirego cyabo cyihutirwa kuko inyubako yabo iri kwangirika kandi ntacyakorwa abayirimo batayivuyemo gusa urukiko rwanzuye ko ikirego uyu Alphonse yatanze nta bwihute ndetse ko nta shingiro gifite banajuriye naho urukiko Rukuru rw’ubucuruzi rwa Kigali rwemeza ko ubujurire bwabo nta shingiro bufite.
Nyuma Yuko Kubwimana Alphonse atsinzwe yatangiye ibikorwa byo kwiyenza kuri Bahati Lilianne amubwira ko amasezerano ye yarangiye,maze ashaka umuhesha w’inkiko witwa Irambona Marie Florence yandikira Bahati Lilianne amusaba kuva munzu y’abandi mu gihe cy’amasaha 48h.
Kubwimana Alphonse yaciye iruhande aha amafaranga Me Kimanuka John wunganiraga Bahati Lilianne maze ajya muri system akuramo ikirego yari yatangiye umukiriya we,ariko abikora mu buriganya.GUsa Bahati yaje kubimenya ahita atanga ikindi kirego anarega uwo mwunganizi we kubera ubuhemu yari yamukoreye izo manza zombi zikaba zikiri mu nkiko.
Bahati Lilianne yagiye kubona abona Police ije kumusora ku ngufu muri ya hotel asorwamo batabanje kumwumva ndetse yimwa n’uburenganzira bwuko ibikoresho bye n’ibiribwa n’ibinyobwa byarimo bibarurwa ,we n’abakozi be barirukanwa.
Bahati Lilianne yitabaje inzego za PSF ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ntibagira icyo bamufasha ,yitabaza na RDB nayo ntiyagira icyo imufasha kuko yasubijwe ko harimo amarushanwa y’Isi y’amagare ko bazabikurikirana ayo marushanwa arangiye mu gihe umutungo we uri kwangirikira muri iyo nyubako.
Urukiko rw’ubucuruzi mbere Yuko Bahati Lilianne agambanirwa n’umwunganizi we agakuramo ikirego rwari rwasabye Kubwimana Alphonse ko bajya m’ubuhuza na Bahati ,Kubwimana arabyanga kuko yarazi uburiganya yakoranye n’avocat wa BahatiLilianne bwo kuzakuramo icyo kirego bamaze kuva mu nama ntegura rubanza.
Bahati Lilianne avuga ko yagize igihombo gikomeye yatejwe n’uburiganya bwa Kubwimana Alphonse Kandi akaba arushaho guhomba kuko yari afite abakiriya bakoze reservation y’ibyumba ifite agaciro k’ibihumbi magana atatu na mirongo itandatu n’umunani by’amadorari ( 368 000$ )izagera mu kwezi kwa 8/2026 na cyane ko amasezerano yiwe na nyiri nyubako yaragisigaje imyaka ibiri ngo imyaka itanu basezeranye irangire.
Bahati Lilianne agaragaza ko yifuza ko Kubwimana biyunga binyuze mu mategeko ,maze agasubizwa amafaranga yiwe yakoresheje mu bikoresho avugurura iyo hotel kuko Kubwimana yanze kubahiriza amasezerano Kandi akanishyurwa amafaranga y’umurengera ko nayo yayamwishyuye niba ashaka kubahiriza ayo masezerano y’uburiganya yakoze ashutse umugabo wa Bahati cyangwa se akemera akagumya kubahiriza amasezerano ya mbere yagiranye na Bahati.
Niba kandi adashaka kubahiriza amasezerano y’imyaka 5 ,bari baragiranye,cyangwa se Kubwimana Alphonse akagumya kubaha inshingano ze nkuko ziri mu masezerano ya mbere maze akarangiza imyaka ye 2 isigaye.
Bahati Lilianne avuga ko yifuza ko iki kibazo cyiwe cyakenurwa vuba kuko arenganywa n’abagakwiye kumurenganura ,Kandi nk’umugore yarakoze uko ashoboye agakora ngo yiteze imbere .
Bahati Lilianne avuga ko yongeye gutanga ikirego m’urukiko ariko akomeje guhohoterwa n’umuhesha w’inkiko witwa Irambona Marie Florence Kandi ko ari guhombya amafaranga ye yashoye .
Abanshinzwe umutekano wiyi nyubako KIVU HILL TOP VIEW yakoreragamo bavuga ko abanyamahanga barimo basowe ku ngufu hishwe inzugi z’ibyumba babagamo, ndetse ko bimwe mubikoresho ,ibiribwa n’ibinyobwa byari muri iyi hotel byangijwe na Kubwimana Alphonse nabo yari kumwe nabo.
Abazi Kubwimana Alphonse bavuga ko yitwaza igihagararo cyo kuba aba umuntu uba muri USA bikamutera gukoresha inzego zitandukanye muguhohotera Bahati Lilianne abandi ntibatinya kuvuga ko harimo na ruswa.
Manager wa business za Bahati avuga ko abangamirwa n’uburyo bakomeje gushyirwa ku nkeke n’umuhesha w’inkiko Irambona Marie Florence ndetse akavuga ko iki kibazo azakigeza muri Perezidanse akaba aribo babarenganura.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa LILYJOH Group Ltd butangaza ko igikorwa cyo gufunga business yabo ya Hotel cyabayeho kidakuweho n’urwego rubifitiye ububasha bahomba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni magana atatu mu myaka 2 bemeza ko ariyo yari isigaye ku bukode bw’imyaka 5 bari barishyuye Kubwimana Alphonse.
Mu rwego rwo kumenya icyo Kubwimana Alphonse abivugaho, twagerageje kumuhamagara kuri telefoni inshuro nyinshi, ariko twitabwa n’umugore we tumwibwiye nicyo dushaka kumubaza atubwira ko umugabo be tudafite uburenganzira bwo kumuvugisha mu gihe numero ye tutayihawe na MTN.
