EUGENE OFFICIAL

Ubuyobozi bukuru bw’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) bwateraniye mu Mujyi wa Goma mu nama idasanzwe igamije kungurana ibitekerezo
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Ubuyobozi bukuru bw’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) bwateraniye mu Mujyi wa Goma mu nama idasanzwe igamije kungurana ibitekerezo

Sep 23, 2025

Ubuyobozi bukuru bw’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) bwateraniye mu Mujyi wa Goma mu nama idasanzwe igamije kungurana ibitekerezo ku buryo bushya bwo kuyobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 22 Nzeri 2025, Umuvugizi wa Politiki wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yemeje ko iyi nama idasanzwe yitabiriwe n’inzego zifata ibyemezo muri iri huriro.

Komite nyobozi ya AFC/m23/Twirwaneho mu mujyi wa Goma.

Yavuze ko iyi nama yo ku rwego rwo hejuru yitabiriwe n’abarimo Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, hamwe n’abamwungirije Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki.

Yitabiriwe kandi n’Abanyamabanga bahoraho, aribo Benjamin Mbonimpa na Délion Kimbulungu, ndetse n’Abakuru b’Amashami ashinzwe Itangazamakuru, imari n’ubukangurambaga.

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ya AFC/M23/Twirwaneho mu mujyi wa Goma 2025.

Kanyuka yatangaje ko iyi nama yitabiriwe kandi n’abahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Impinduramatwara (ARC/M23), Maj Gen Sultan Makenga.

Ni mu gihe ba Guverineri b’Intara za Kivu zombi hamwe n’Ababungirije babo na bo bitabiriye iyi nama yabereye mu Mujyi wa Goma.

Iyi nama y’igitaraganya iteranye mu gihe AFC/M23 ishinja Guverinoma ya RDC n’abambari bayo kuyigabaho ibitero no kurasa buhumyi ku baturage b’abasivili mu bice igenzura.

Abayobozi ba Afc/m23/Twirwaneho.

AFC/M23 ivuga ko FARDC ibarasa ikoresheje indege nto z’intambara zidafite umupilote zihita zisenyuka (kamikaze drones) ndetse n’intwaro za rutura.

Aba barwanyi bavuga kandi ko ibitero bya guverinoma bikorwa ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, bigamije guhonyora agahenge, bikaba ari n’ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.

Ubu AFC/M23 igenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa DRC, birimo n’imijyi ya Goma na Bukavu, ikunze kugaragaza ko intego ari ukugera i Kinshasa.

Abayobozi ba Afc/m23/Twirwaneho.
Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ya AFC/M23/Twirwaneho mu mujyi wa Goma 2025.
Komite nyobozi ya AFC/m23/Twirwaneho mu mujyi wa Goma.