Fizi umusirikare mu gisirikare cya Fardc yishwe na bagenzi be bapfa umushahara we
Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yarashwe na bagenzi be ahita ahasiga ubuzima mu misozi ya teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko yarimo asaba umushara we.
Uyu musirikare akaba yarishwe na bagenzi be mu ijoro ryaraye rikeye rishya kuri uyu wa mbere tariki ya 22/09/2025 ariko nyuma mu gushaka kubihisha bakaba barashatse kubyegeka ku barwanyi ba Twirwaneho.
Amakuru ava muri Fizi agaragaza ko hamaze igihe kinini abasirikare basubiranamo kubera ko abayobozi babo barya amafaranga yabo bari bagenewe guhembwa kuko bahembwa mu ntoki , uriya musirikare bagenzi be bamurashe, ubwo yarimo asaba umushara we, ni mu gihe abandi bari bawuhawe ariko we ntiyawuhabwa.
Bivugwa ko ko yarashwe agakomereka, akajanwa ku bitaro byo mu gace yarasiwemo ka Mukera muri Fizi, akigera muri byo bitaro ko yaje kuhasiga ubuzima bituma abandi bari basigaye mu nkambi yabo batangira gusubiranamo bararasana bigera mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Nyuma yo gupfa kuyu musirikare havutse imvururu hagati mu basirikare ba FARDC, byatumye haba kurasagura amasasu menshi hakomereka abandi benshi cyane muri kano gace ka Mukera no mu nkengero za ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bituma Wazalendo yongera kuvuga ko ariyo igomba kuyobora iki gice nkuko bimeze mu mujyi wa Uvira ko uyu mutwe icyo ushatse aricyo gikorwa.

Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Twumvise imbunda zivugira i Mukera mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, ariko byaje ku menyekana ko ari abasirikare bashakaga guhorera uwabo. Ibyo twa menye ni uko barasaguye gusa ariko nta wabigiriyemo ikibazo gikomeye gusa hariomo abakomeretse buhoro.”
Igisirikare cya Fardc kimaze iminsi kigawa ku myitwarire kigumya kugaragaza ku mironko y’urugamba n’uburyo hagati yacyo kirushaho gusubiranamo.