EUGENE OFFICIAL

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi urateganya guha Ukraine amafaranga y’u Burusiya yafatiriwe
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi urateganya guha Ukraine amafaranga y’u Burusiya yafatiriwe

Sep 19, 2025

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uteganya guha Ukraine amafaraga abarirwa muri miliyari 170 z’Amayero, y’u Burasiya yafatiriwe nyuma y’uko icyo gihugu gishoje intambara kuri Ukraine mu 2022.

Ikinyamakuru Financial Times cyatangaje ko EU iteganya ko ayo mafaranga yakoreshwa mu gusubiranya Ukraine imaze kuba isibaniro ry’intambara.Izo miliyari 170 z’Amayero z’u Burusiya EU ivuga ko yafatiriye zirimo ayari aya Leta y’u Burusiya n’andi yari ay’ibigo by’ubucuruzi byo muri icyo gihugu byakoreraga muri EU.

Mu mwaka ushize ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7) byiyemeje guha Ukraine inguzanyo ya miliyari 50 z’Amadolari akazishyurwa aturutse mu nyungu zizava ku mafaranga y’u Burusiya yafatiriwe, mu gihe EU yo yemeye ko izatanga agera kuri miliyari 21 z’Amadolari.

Icyo gihe byari biteganyijwe ko hakoreshwa amafaranga y’inyungu ziva kuri amwe yafatiriwe ariko ubu Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, yavuze ko hagomba gukoreshwa ayo mafaranga aho kuba inyungu zayo kugira ngo Ukraine ibone ubufasha bwihuse.EU iteganya ko ayo mafaranga izayavunja mu mpapuro z’agaciro-faranga zizagurishwa n’uwo muryango kugira ngo abe menshi noneho nyuma yohererezwe Ukraine mu byiciro.

Nubwo bimeze bityo, ibihugu bya EU nk’u Bubiligi, u Budage n’u Bufaransa bifite impungenge ko gukoresha ayo mafaranga y’u Burusiya aho kuba inyunga zayo byaba binyuranyiuje n’amategeko ndetse bikagaragaza isura itari nziza ku Burayi.

U Burusiya bwatanze umuburo ko kugerageza gukoresha amafaranga yabwo ari nk’ubujura kandi ko byagira ingaruka kuri EU nubwo butatagaraje izo ari zo.Birakekwa ko ayo mafaranga akoreshejwe, u Burusiya na bwo bushobora kwihorera bugafatira amafaranga y’ibigo byo mu bihugu bya EU bikorera muri icyo gihugu.