UVIRA: WAZALENDO BAMAZE GUSHYIRAHO ABAYOBOZI BASHYA MU MUJYI RWAGATI
UVIRA: WAZALENDO BAMAZE GUSHYIRAHO ABAYOBOZI BASHYA MU MUJYI RWAGATI
Uvira, umujyi ukomeye mu Buseruko bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukomeje kuba ahantu h’inkundura hagati y’inyeshyamba za Wazalendo n’ingabo za leta (FARDC). Kuva tariki ya 1 Nzeri 2025, ibikorwa byo kurwanira uyu mujyi byafashe indi ntera, ubwo Wazalendo batangazaga ko badashaka ubuyobozi busanzwe muri uwo mujyi kuko abayobozi basanzwe batahaga mu gihugu cy’u Burundi bakagera muri Uvila bwakeye mu ma saa yine za mugitondo bakongera bagataha i Burundi mu ma saa kumi z’umugoroba. Si ibyo gusa kandi aba bagize Wazalendo bari banahagaritse imodoka zari zigiye gufata mu mugongo umuryango wa Colonl Gisore wari witabye Imana, bazihagarika kuko zari zirimo abanyamurenge.
Gushyiraho ubuyobozi bushya
Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryabo, William Bitakwira ni we watorewe kuba Perezida w’icyiswe ubuyobozi bushya bwa Wazalendo mu Mujyi wa Uvira. Yakurikiwe na Amuri Yakutumba William wagizwe Minisitiri w’Intebe, mu gihe Lumatera Ehota yashyizwe ku mwanya w’Umugaba w’ingabo (Chef d’État-Major).
Ku rundi ruhande, Rene Itongwa yagizwe umwungirije, mu gihe Ngoma Nsito yahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa bya gisirikare by’ako gatsiko. General Makanika yashyizwe ku buyobozi bw’Ingabo za Uvira, naho Mayerere agirwa umuyobozi wa porovinsi.
Ibi bikorwa byose byabaye nyuma y’inama Wazalendo bakoze n’abaturage mu mujyi rwagati wa Uvira, aho bavuze ko igihe kigeze ngo uwo mujyi ugenzurwe n’abo bita “abana bawo”.
Ubwicanyi bukomeje guhitana Abanyamurenge
N’ubwo izi mpinduka ziri kubaho, amakuru ava mu miryango itegamiye kuri leta n’abaturage ubwabo aravuga ko Abanyamurenge bari mu kaga gakomeye. Abaturage bo muri iri tsinda ry’amoko bamenyesheje ko ubu batemerewe kujya mu masoko, muri za butike ndetse no mu zindi serivisi zose za buri munsi.
Meya w’Umujyi wa Uvira yahamagaje inama yabaye ku ya 7 Nzeri 2025 kugira ngo yumve ibibazo by’abaturage. Abanyamurenge batandatu bari mu mujyi rwagati ni bo bitabiriye iyo nama, bakaba bagaragarije meya uburyo barimo gukorerwa ivangura no kwicwa.
Umwe muri bo yagize ati: “Uyu munsi kuba umunyamurenge muri Uvira birenze kuba icyaha. Turicwa, turirukanwa mu masoko, ntitwemerewe no kugura isabune cyangwa umunyu. Ibi byose bikorerwa mu maso y’ubuyobozi kandi nta gikozwe.”
Meya yasubije ko ibyo bibazo agiye kubikurikirana, ariko kugeza ubu nta gikorwa gifatika kiragaragara mu kubihagarika.
Impungenge z’umutekano
Kuva ubwo Wazalendo batangaje ubuyobozi bushya, abaturage benshi batangiye kugira impungenge z’uko ibi bishobora kuba intangiriro y’indi ntambara ikomeye hagati yabo na FARDC cyangwa se hagati y’abo n’amoko atandukanye.
Abasesenguzi bavuga ko gushyiraho ubuyobozi bushya nta kindi bigamije uretse kwerekana ko bafite imbaraga zo gufata no kugenzura Uvira. Ariko kandi, ibi bishobora kurushaho guteza ubwicanyi, cyane cyane ku Banyamurenge, bamaze igihe baregwa ko ari abafatanyacyaha b’umutwe wa M23.
Uko abaturage babona ibihe biri imbere
Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko bashyigikiye Wazalendo kuko babona ko ari bo bonyine bashobora kurengera inyungu zabo, abandi baravuga ko kuba hari itsinda ry’abantu ryihaye inshingano zo kuyobora umujyi bizateza akaduruvayo karenze.
Umwe mu bacuruzi bo muri Uvira yagize ati: “Turambiwe intambara zidashira. Buri gihe umuntu araza akavuga ko ari we muyobozi, ejo hakaza undi. Ubu ntidushobora gukora ubucuruzi, abacuruzi benshi barahunze, amaduka arafunze. Iyo bivuzwe ko hari guhinduka ubuyobozi, twebwe abaturage tubibona nk’indi ntambara iri hafi.”
Icyo Leta ya Congo ivuga
Kugeza ubu, Leta ya Congo ntacyo iratangaza ku byatangajwe na Wazalendo byo gushyiraho ubuyobozi bushya mu Mujyi wa Uvira. Gusa amakuru aturuka mu nzego z’umutekano aravuga ko FARDC iri gutegura igitero cyo kongera kugenzura uwo mujyi no gukura Wazalendo mu nzego zose zawo.
Abasesenguzi bavuga ko niba koko FARDC yohereje ingabo zayo, bishobora kuba intambara ikomeye mu mijyi, bikagira ingaruka ku baturage basanzwe.
Uvira ikomeje kuba umujyi w’intambara, aho ubuyobozi bwa Wazalendo bwashyizweho bushobora kuba intandaro y’andi mahano. N’ubwo ku rundi ruhande hari abavuga ko ari intambwe yo kwihesha agaciro, ku baturage benshi by’umwihariko Abanyamurenge, ni ikimenyetso cy’akarengane n’ubwicanyi bukomeje kwiyongera.
Niba Leta idafashe ingamba zihuse kandi zikomeye, Uvira ishobora kubmoa indi ntambara ikomeye, aho abaturage basanzwe ari bo bazakomeza kugwa mu gihirahiro hagati y’amatsinda y’inyeshyamba n’ingabo za Leta.