Kuva taliki ya 1 Nzeri 2025, General Olivier Gasita Mukunda yagizwe Commandant wungirije wa  gisirikare unshinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi mu gace ka 33 yoherezwa gukorera mu  gace ka Uvira (Kivu y’Epfo). Icyo gihe, abayobozi b’imitwe ya Wazalendo (abasanzwe bafasha FARDC) bamwangiye ko akora iyo mirimo, bavuga ko atita ku  nyungu zabo kandi bakamushinja ko yaba yatanze Bukavu na Goma ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uburyo yakiriwe  nuko Yanzwe kwemerwa ,General Gasita Olivier ku buryo bukomeye abantu bafaye imihanda, bashyiraho bariyeri ku mihanda ya Mulongwe–Kavimvira, bibangamira imihahiranire n’iyoherezwa ry’ibintu rishobora gukorwa biturutse ku mupaka n’Uburundi .

Impamvu y’igitutu bashyize kuri guverinoma nuko  bamushinje gukora ku nyungu z’igihugu cy’amahanga bakamushinja kugira ubumwe na M23, yageneye Bukavu na Goma ndetse kuba ari umunyarwanda.

Inzego z’’igisirikare cya FARDC zahamije ko ari umuyobozi wizewe, ko yahawe inshingano n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’igihugu kandi ko afitiwe icyizere n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare. Ntacyo bamushinja; kugeza ubu nta rindi tegeko ririho rimukuraho mu nshingano .

Gasita aracyakomeje inshingano ze mu gisirikare  Nta gihamya gifatika cyangwa itegeko rimukuraho aho ari.

Abajijwe bavuga ko “badashaka umuntu waba yaragize uruhare mu kugurisha imijyi nka Bukavu, Goma”—bityo bakamwanga ku buryo buteye ikibazo gikomeye cy’umutekano n’imikoranire hagati y’ingabo za Leta na Wazalendo .

Hari imvururu (hari abitabiriye kwigaragambya, imihanda irafunga, ndetse na bamwe barakomereka bagera ku baturage)

 

Ibyo byose bishushanya ikibazo gikomeye cy’imyumvire y’ibikorwa by’ivangura riri muri RDC  bishingiye ku moko n’uturere byerekana uko imiyoborere y’ingabo ishobora gufatwa.

Leta iragirwa inama  yo gukomeza ibiganiro byihuse kugira ngo ibintu byongere gusubira  mu buryo  bunoze.

Abayobozi ba Wazalendo batandukanye batangaza ko badateze bemera brig gen Gasita ko ababera umuyobozi kubera ko yagaragaje ko atishimira Wazalendo kandi ko igihe umujyi wa Uvira wafatwa na m23 na Kinshasa yahita ifatwa.