EUGENE OFFICIAL

Amerika yashiriyeho imisoro ibicuruzwa biva mu Buhinde yatangiye gushyirwa mu bikorwa
AMAKURU MU MAHANGA

Amerika yashiriyeho imisoro ibicuruzwa biva mu Buhinde yatangiye gushyirwa mu bikorwa

Aug 28, 2025

Minisitiri w’U Buhinde, Narendra Modi, yasabye abaturange gushyira imbaraga mu kugura ibicuruzwa byakorewe imbere mu gihugu nyuma y’yuko imisoro iheruka gushyirwa ku bicuruzwa biva muri icyo gihugu bijya muri Amerika ingana na 50% itangiye gushyirwa mu bikorwa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zashyizeho umusoro wa 25% ku bicuruzwa biva mu Buhinde nyuma y’uko impande zombi zitageze ku masezerano y’imikoranire mu by’ubucuruzi.

Nyuma Perezida wa Amerika, Donald Trump, yaje kongera gutangaza indi nyongera ya 25% kandi hatangazwa ko iyo misoro yose igomba kuba yatangaje gushyirwa mu bikorwa ku wa 27 Kanama 2025.

Ibiganiro hagati y’impande zombi ntabwo byatanze umusaruro kuko byagaragaye ko u Buhinde budashaka gufungurira amarembo ibigo by’ishoramari byo muri Amerika mu nzego zirimo ubuhinzi.

Icyemezo cya Donald Trump kizatuma ibicuruzwa bituruka mu Buhinde bihenda cyane ku isoko rya Amerika dore ko iri mu bihugu bwoherezagamo ibicuruzwa byinshi.

Nk’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 ubuhahirane hagati y’ibihugu  byombi bwari bufite agaciro ka miliyari 131,8$ harimo ikinyuranyo cya miliyari 41,18$ z’ibyo u Buhinde bwohereza muri Amerika.

Gushyirirwaho imisoro iremereye  byatumye Minisitiri Narendra Modi ahampagarira abaturage be kugura ibicuruzwa byakorewe mu Buhinde gusa.

Ati”Ubugugu bwo kwikunda bukomeje gukwira hose kandi natwe ntitwakwicara gusa ngo turizwe n’ibitugoye, tugomba guhaguruka ntitwemere ko abandi badufatira mu biganza byabo uko biboneye. Twese dukwiye gukurikira gahunda yo kugura gusa ibintu byakorewe mu Buhinde.”

Ibicuruzwa bizagirwaho ingaruka n’ibyo byemezo byo gusoresha 50% ibicuruzwa biva mu Buhinde byinjira muri Amerika byiganjemo ibikorwa mu nganda nk’imyenda,ibikomoka mu nyanja,ibikomo n’imikufi mu gihe ibijyanye n’imiti, telefoni zigezweho, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikorabuhanga byasonewe.

U Buhinde bugaragaza ko ibyasonewe bigize 30% gusa y’ibyo bwoherezaga muri Amerika.