EUGENE OFFICIAL

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahaga yiga ku mashyamba
AMAKURU

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahaga yiga ku mashyamba

Aug 21, 2025

Kuva ku itariki 20 kugeza 24 Ukwakira 2025,U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ya Gatandatu yiga ku buhinzi bw’amashyamba.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushungiye ku Nama (RCB),kigaragaza ko iyi nama izahuza abafatanyabikorwa mu guteza imbere ubuhinzi bw’amashyamba,gucunga neza umutungo kamere no guhangana n’ingaruka z’imihindagukire y’ikirere.

Ibi biri mu rwego kugira ngo habeho uburyo burambye bwo guhuza amashyamba n’ubuhunzi.

Inama Mpuzamahanga ya 6 yiga ku mashyamba ifite insanganyamatsiko igira iti”ubuhinzi bw’amashyamba mu nyungu z’abantu n’isi.”

Byitezwe ko izahuriza hamwe inzobere mpuzamahanga kugira ngo ziganire ku bushakashatsi bugezweho,udushya ndetse n’ibikorwa bigezweho mu buhinzi bw’amashyamba.

Mu bazayitabira harimo abahinzi,abashakashatsi, abayobozi mu nzego za Leta,abahagarariye sosiyete sivile n’abikorera baturutse hirya no hino ku Isi.

Iyi nama mpuzamahanga yiga ku mashyamba igiye kubera mu Rwanda mu gihe ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge n’uwa Rebero mu Karere ka kicukiro,hagamijwe gukaza ingamba zo kwirinda isura no kongera umwuka mwiza mu Mujyi.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwagaragaje ko ubuso bungana na hegitari 2328 ku musozi wa Jali,hegitari 1658 ku musozi wa kigali na hegitari 1350 ku musozi wa Rebero,buri mu cyiciro cy’ahashobora kwibasirwa n’ibiza bityo hakwiye guterwa amashyamba.