Intumwa ya Trump irasaba kuziba abatishimiye ibiganiro bya Amerika n’u Burusiya
Intumwa yihariye ya Trump, Keith kellogg, yavuze ko ibiganiro biherutse guhuriza Donald Trump na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, i Alaska muri Amerika ari intambwe ikomeye yagezweho igamije guhagarika intambara muri Ukraine, asaba abatabyishimiye “kuziba”.
Ibiganiro by’imbonankubone bya Trump na Putin byakunze kunengwa n’abo mu Burayi bashyigikiye Ukraine,bavuga ko byari ko na Perezida wa Ukraine,Volodomir Zelenskyy abyitabira.
Ikindi ni uko Putin na Trump bashaka ko hasinywa amasezerano arambye yo guhagarika intambara aho kuba agahenge k’igihe gito ibihungu byo mu Burayi bishyize imbere.
Keith Kellogg yavuze ko abanenga iki gikorwa afata nk’icy’amateka bakwiriye”Kuziba” kuko Amerika ubu iri kuyoborwa mu buryo budasanzwe buzasiga handitswe amateka ataranditswe n’undi wese.
Mu kiganiro na Fox News cyabaye ku wa 20 Kanama 2025,Kellogg yakomeje ati”Tubayeho mu bihe by’ingenzi cyane. Ni ibihe biri kubamo ibintu binini ndetse bidasanzwe. Abanenga ibiherutse kuba nababwira ko bakwiriye kuziba,bakava mu nzira.”
Kellogg yavuze ko Trump yakoze ibintu bidasanzwe kurusha ibya Joe Biden yasimbuye kuko uu mu De’mocrates atigeze aganira na Putin ku cyaba intambara.
Yavuze ko ubutegetsi bwa Biden bwateye utwatsi ibyo kwicarana n’u Burusiya ku ntebe y’ibiganiro,ahubwo bukiyemeze gufasha Ukraine mu buryo bwa gisirikare intambara binyuze mu buryo bwa dipolomasi.
U Burusiya na bwo bwakiranye na yombi uburyo Trump ari gukoresha mu guharanira amahoro arambye no guhagarika intambara ya Ukraine.
Ku wa 15 Kanama 2025 ni bwo Trump na Putin bahuye imbonankubone, biba ubwa mbere bahuye kuva mu 2019.Bose bemeje ko ibiganiro bagiranye byari byiza.
Nyuma Trump yahuye n’abo mu Burayi barimo na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy,ababwira ko bagomba kuzibukira igitekerezo cyo kwakira Ukraine muri OTAN ndetse ko uyu Zelenskyy agomba guhura na putin imbonankubone.
Nyuma Trump yaganirije Putin ibyavuye mu biganiro yagiranye n’abayobozi b’ibihugu byo mu Burayi nk’uko umujyanama mu biro bya Perezida w’u Burusiya, Yury Ushakov yabyemeje. Ni ikiganiro cyamaze iminota 40 bose bemeza ko biteguye gukomeza ibiganiro bihagarika intambara.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ku wa 20 Kanama 2025 yavuze ko biteguye kohereza abayobozi babo bakaganira n’aba Ukraine kugira ngo intamabara ihagarare.
Yavuza ko byose byemejwe nyuma y’ikiganiro Putin yagiranye na Trump kuri telephone.
Icyakora u Burusiya na none bugaragaza impungenge z’uko Ukraine idafite uwashyira umukono ku masezerano y’amahoro yaba yagezweho,kuko butemera ko zelenskyy yemewe cyane ko manda ye yarangiye mu 2024.