Inzego z’umutekano mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki, Zatangiye iperereza ku rupfu rw’umugabo w’imyaka 32 bikekwa ko yishwe n’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe muri aka karere.
Uyu mugabo yapfuye ku cyumweru tariki 17 Kanama 2025.Yari atuye mu Mudugudu wa Gishore mu Kagari ka Karubumbu mu Murenge wa Gitoki uherereye mu Karere ka Gatsibo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuenge wa Gitoki,Rugengamanzi Steven,yatangaje ko uwo muturange yari asanzwe acukura mu birombe by’amabuye y’agaciro biri muri uyu Murenge,bikaba bikekwa ko yishwe na bagenzi be bamukubise inkoni nyinshi.
Yagize ati”Ejo twabonye amakuru ava kwa muganga ko hari umuntu ujyanyweyo ushobora kuba yakubiswe n’abacukura amabuye y’agaciro mu birombe biba inaha, twabibwiye inzego ari ko kazi yakoraga.
Bikekwa ko bishobora kuba yarashyamiranye na bagenzi be bikavamo kumukubita inkoni nyinshi zanateje uru rupfu.
Ati”Ubutumwa natanga, abantu nibinde kugirana ubushyamirane ndetse no kurwana kuko bihanwa n’amategeko ,kuvutsa ubuzima umuntu ntabwo aribyo,nta nubwo ari byo gushyigikira,inzego z’umutekano zirakomeza gukora iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe.”
Umurambo w’uyu mugabo wishwe wajyanywe mu kigo cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute,RFI)kugira ngo ukorerweisuzuma hamenyekane icymwishe.