Intambara ibera muri Gaza imaze guhitana abarenga ibihumbi 62
Intambara igiye ibiri ica ibintu mu gace ka Gaza imaze guhitana Abanya-Palestine barenga ibihumbi 62 mu gihe abarenga ibihumbi 120 bakomeretse.
Nibura hrjuru ya 80% by’abapfuye muri iyi ntambara ni abasivire mu gihe hejuru ya 50% ari abakiri bato,bari munsi y’imyaka 24,bakiganzamo abana n’abagore.
Gusa ubushakashatsi butandukanye bushimangira ko iyi mibare ishobora kuba ari mike cyane, ndetse ko abamaze kugwa muri iyi ntambara bashobora kuba barenga ibihumbi 100, ingingo izagaragazwa neza umunsi intambara izaba yarangiye hagakorwa igenzura ryimbitse.
Hejuru ya 60% by’inyubako zahoze mu gace ka Gaza zarasenywe,ku buryo kongera kuzisana kuzisana bishobara kuzatwara nibura imyaka irenga 15,hakiyongeraho umutwaro wo kubona aho gushyira ibisigazwa by’inyubako zasenyutse.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu 263 bapfuye bishwe n’inzara,barimo abana 112.Harimo kandi abantu hafi ibihumbi bibiri bishwe bagiye guhabwa ibyo kurya,bakarasirwa kuri site zitangirwaho ibiryo.