EUGENE OFFICIAL

Abasirikare 35 b’u Bwongereza bakekwaho kwishyura abagore bgo baryamare
AMAKURU MU MAHANGA UMUTEKANO

Abasirikare 35 b’u Bwongereza bakekwaho kwishyura abagore bgo baryamare

Aug 15, 2025

Iperereza rya gisirikare ryakozwe hagati ya Nyakanga 2022 kugeza mu mpera za 2024, ryagararaje dosiye 35 z’abasirikare b’u Bwongereza bakekwaho kwishyura abagore kugira ngo bakore imibonano mpuzabitsina.

Ibyavuye mu iperereza byagaragaje ko nubwo hari itegeko ryashyizweho rigamije guca burundu ihohoterwa rishyingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu muri kenya, abasirikare b’abongereza bari mu kigo cy’imyitozo kiri ahazwi nka Nanyuki,bakigaragara mu bikorwa byo gusambana n’abagore babishyuye.

Igisirikare cy’u Bwongereza cyatangiye iperereza mu Ukwakira 2024, nyuma y’amakuru yavugaga ko abasirikare bacyo bari mu butumwa hanze y’igihungu.

Igisirikare cy’u Bwongereza kimaze igihe kirekire gikorwaho iperereza ku byaha gikekwaho gukorera muri kenya, harimo n’urupfu rwa Agnes wanjiru, Umugore w’imyaka 21 wishwe mu 2012 nyuma yo kuburirwa irengero,bikavugwa ko yari ari kumwe n’abasirikare b’Abongereza. Umurambo we waje kuboneka hashize iminsi, uri mu cyobo cy’imyanda ya hoteli iri hafi y’ikigo babamo.

Umugaba Mukuru W’Ingabo z’u Bwongereza, Gen. Roiy Walker,yavuze ko ibyo bikorwa bidakwiye na gato,yongeraho ko igisirikare gikomeje kugendera ku myitwarire iri ku rwego rwo hejuru kandi ko kizashyira mu bikorwa ibyifuzo byagaragajwe muri raporo.

Yagize ati”Nta mwanya n’umwe ukwiye guhabwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’abantu bari mu gisirikare cy’u Bwongereza. Bihabanye cyane n’indangagaciro zigenga umusirikare w’u Bwongereza. Bibasira abatishoboye kandi bigamije inungu z’abashaka kungukira mu ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu.”