EUGENE OFFICIAL

Walikare umutwe wa m23 wigaruriye uduce twa Macumbi na Ngenge mu mirwano ikomeye
AMAKURU MU MAHANGA UMUTEKANO

Walikare umutwe wa m23 wigaruriye uduce twa Macumbi na Ngenge mu mirwano ikomeye

Aug 15, 2025

Walikare umutwe wa m23 wigaruriye uduce twa Macumbi na Ngenge mu mirwano ikomeye uyu mutwe wari uhanganyemo n’abarwanyi ba Wazalendo.

Mu mirwano yatangiye kuwa kabiri tariki ya 12 Kanama 2025 ikagera kuwa kane yari ihanganishije abarwanyi ba m23 n’abarwanyi bashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse n’ingabo z’Abarundi bakubiswe inshuro na m23 ibaka utu duce twombi.

Agace ka Macumbi na Ngenge ni uduce duherereye muri teritwari ya Walikare,gurupoma ya Walao Yungu,Segiteri ya Wanyanga.

Biravugwa ko abarwanyi b’umutwe wa m23 baturutse mu gace ka Kashebere uyu mutwe  ukaba unagamije gufata agace ka Kisangani nkuko ababona umuvuduko wuyu mutwe umeze.

Si aka gace gusa uyu mutwe wigaruriye kuko wanigaruriye uduce twa Twangiza na Kigubi uduce duherereye muri teritwari ya Mwenga.

Iyi mirwano yo muri teritwari ya Mwenga yashyamiranyije nk’ibisanzwe umutwe wa m23 na Wazalendo ifatanyije n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imirwano imaze iminsi ishyamiranyije umutwe wa m23 n’abarwanyi ba Wazalendo n’ingabo za Leta ya RDCongo ndetse n’abambari bubu butegetsi ariko iri huriro rikomeza gutsindwa na m23.

Iyi mirwano ikomeza kwiyongera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu gihe impande zombi zashyize umukono ku mahame ngenderwaho agamije kubageza ku masezerano y’amahoro kandi muri aya mahame akaba arimo n’ihame ryo guhagarika intambara ariko impande zombi zinengwa kutubahiriza ibyo basinye.