EUGENE OFFICIAL

Minisitiri Nduhungirehe Olivier yasabiye Perezida Donald Trump igihembo cyitiriwe Amahoro ku Isi
AMAKURU POLITIKE

Minisitiri Nduhungirehe Olivier yasabiye Perezida Donald Trump igihembo cyitiriwe Amahoro ku Isi

Aug 14, 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ari mu bayobozi batandukanye ku Isi basabira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel Peace Prize).

Urutonde rwabasabira Perezida Donald Trump igihembo cyitiriwe amahoro ku Isi.

 

Minisitiri Nduhungirehe, aherutse kuvuga ko Donald Trump, akwiriye igihembo cy’abaharaniye amahoro ku Isi cyitiriwe Nobel nyuma yo gufasha u Rwanda na Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gusinya amasezerano y’amahoro.

Mu kiganiro cyihariye Minisitiri Nduhungirehe yagiranye n’Ikinyamakuru cyo muri Amerika, Breitbart News Network yavuze ko umuntu ubashije gutuma ikibazo cy’umutekano mucye cyari mu Burasirazuba bwa RDC kibonerwa umuti, akwiriye igihembo cya Nobel kuko akemuye ikibazo cyari kimaze imyaka irenga 30 cyaraburiwe umuti.

Ku wa 27 Kamena 2025 ni bwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y’amahoro, yasinyiwe i Washington D.C muri Amerika.

Ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) mu bandi bayobozi byashyize ahagaragara ko basabira Perezida Trump iki gihembo, harimo Minisitiri w’Intebe wa Armenia, Nikol Pashinyan. Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev. Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet. Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ndetse na Guverinoma ya Pakistan.